Mu gihugu cy’u Bushinwa, haravugwa umugabo witwa Chen Rui, ukunzwe cyane ku rubuga nkoranyambaga rwa TikTok kubera ubuhanga budasanzwe afite mu kwigana imivugire n’imyitwarire ya Donald Trump, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu mugabo amaze kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu benshi batangazwa n’uburyo yinjira mu ijwi rya Trump ku buryo urebeye kure wagira ngo ni we ubwe uri kuvuga.
N’ubwo akunda kwigana imivugire ya Trump, Chen Rui ntiyigeze ajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse nta n’andi masomo yigeze afatayo mu bihugu byo hanze. Ahubwo, ni umuturage usanzwe ukora akazi k’iyamamazabikorwa (marketing) mu gihugu cye cy’u Bushinwa. Ariko iyo ari imbere ya camera, ahinduka ukabona bisa neza nk’aho Trump ari kuvugira mu biro bye biherereye muri White House i Washington DC.
Chen Rui yavukiye kandi akurira mu mujyi wa Chongqing, umwe mu mijyi y’ingenzi yo mu Majyepfo y’Iburengerazuba bw’u Bushinwa. Kuri TikTok, akunze gusangiza abantu amashusho agaragaza uburyo yigana Donald Trump, bigatuma benshi bagira amatsiko no gutungurwa. Si imivugire gusa yigana, ahubwo anigana ibimenyetso by’amaboko n’imvugo zidasanzwe zamenyekanye kuri Trump.
Mu kiganiro yigeze kugirana n’itangazamakuru rikorera aho akomoka, Chen Rui yavuze ko yakuze yifuza kwiga icyongereza, kandi ko ari byo byamuhaye inzira yo kuba uwo ari we uyu munsi.
Yagize ati: “Natangiye mbikora ari ibintu bisanzwe nk’umuntu uri kwiga icyongereza mu Bushinwa. Gusa uko ibihe byagiye bitambuka, icyongereza cyanjye cyarazamutse, maze ntangira kugerageza kwigana abantu bakomeye bavuga Icyongereza, ndangije nigana uko Trump avuga n’uko yitwara.”
Uko iminsi igenda ishira, ni ko n’ubumenyi bwe mu rurimi rw’Icyongereza bukomeza gutera imbere, ndetse anagenda abona umubare munini w’abamukurikirana. Kuri TikTok, akunze gusangiza amashusho agaragaza uko yigana Trump, maze akayashyiraho amagambo avuga nk’aho ari Trump ubwe uri gutanga imbwirwaruhame cyangwa se ibitekerezo ku ngingo zitandukanye.
Ubu, Chen Rui amaze gukurura abantu barenga ibihumbi 663 bamukurikira kuri TikTok. Abenshi muri bo bagaruka kenshi ku buryo avuga, uko yitwara n’uko yambaye, bagahamya ko uretse aho atuye, wagira ngo ni Donald Trump uri imbere yabo. Ni umwe mu bashinwa bake babashije kwamamara ku rwego mpuzamahanga binyuze mu buhanga kubera kwigana umuntu w’icyamamare.
Nubwo atarigeze yinjira muri Amerika cyangwa ngo abone amahugurwa mpuzamahanga, Chen Rui yigaragaje nk’umwe mu bantu bafite impano idasanzwe, ikomeje gutuma agwiza abakunzi hirya no hino ku isi, bifuza kureba uko “Trump wo mu Bushinwa” avuga cyangwa yitwara.