igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umusifuzi Ngaboyisonga yashimiwe uko yayoboye umukino wahagaritswe hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMIKINO > Umusifuzi Ngaboyisonga yashimiwe uko yayoboye umukino wahagaritswe hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports
IMIKINO

Umusifuzi Ngaboyisonga yashimiwe uko yayoboye umukino wahagaritswe hagati ya Bugesera FC na Rayon Sports

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: May 18, 2025 3:04 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Ku wa Gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2025, Bugesera FC yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere.

Ikipe ya Bugesera yari imbere n’ibitego 2-0, ariko umukino wahagaritswe ugeze ku munota wa 57, nyuma y’imvururu zatejwe n’abafana ba Rayon Sports batishimiye ibyemezo by’umusifuzi Ngaboyisonga Patrick.

Raporo yatanzwe na Munyemana Hudu wari Komiseri w’uwo mukino, yashimangiye ko n’ubwo habayeho imvururu, umusifuzi yayoboye umukino neza, agaragaza ubunyamwuga n’ubunararibonye. Mu magambo ye, yagize ati:

“Umusifuzi Patrick yitwaye neza cyane muri uyu mukino, afata ibyemezo byiza bitewe n’uko umukino wagendaga.”

Muri iyo raporo, Hudu yagarutse ku byabaye mu minota ya nyuma umukino hagarikwa hari ku munota wa 53, rutahizamu wa Rayon Sports, Abeddy, yagonganye n’umukinnyi wa Bugesera FC mu buryo busanzwe, umusifuzi agasaba ko umukino ukomeza. Nyuma y’iyo minota, Hakim Bugingo wa Rayon Sports yakoreye ikosa umukinnyi wa Bugesera, bituma hatangwa penaliti, igikorwa Munyemana yemeje ko cyari gikwiye.

Yasoje raporo ashimira umusifuzi Ngaboyisonga, avuga ko ari umwe mu bo kwizerwa, bityo asaba ko yazakomeza guhabwa indi mikino.

Nyuma y’ibi byabaye i Bugesera, FERWAFA yasohoye itangazo ryamagana imvururu zagaragaye kuri uwo mukino, rivuga ko imyitwarire nk’iyo idakwiriye mu mupira w’amaguru.

Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, nawe yagize icyo atangaza ku byabaye. Yibukije ko ibikorwa nk’ibyo bitemewe kandi bihanishwa ibihano. Yagize ati:

“Twibutsa abakunzi ba ruhago n’Abanyarwanda bose ko imyitwarire nk’iriya itemewe kandi ihanwa n’amategeko.”

Yongeyeho ko ibirebana n’uko umukino wagenze bizacukumburwa n’inzego zibifitiye ububasha muri FERWAFA na Rwanda Premier League.

Rayon Sports, nyuma yo gutsindwa uwo mukino, yahise itakaza umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona. Ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 59, inyuma ya APR FC ifite 61.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Nigeria: Abahinzi n’abarobyi 23 bapfuye abandi bashimutwa mu gitero cyagabwe n’umutwe w’iterabwoba
Next Article Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports bwagize icyo buvuga ku mvururu zabaye ubwo Rayon Sport yakinaga na Bugesera FC
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umukobwa mugahinda kenshi cyane yasabye umuyobozi w’intara ko yamufasha akarongorwa
May 18, 2025
Umuvugizi wa Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanganga y’u Burusiya yavuze ko mu gihe Ukraine izaba yimye amatwi abo muri OTAN intambara izahita irangira
May 18, 2025
Papa Léon XIV yimitswe ku mugaragaro
May 18, 2025
Umubyeyi yajyanye inkoko esheshatu ashaka kwishyura amafaranga y’ishuri y’abuzukuru be babiri
May 18, 2025
Mexique: Ubwato bwa gisirikare bwakoze impanuka yahitanye 2 abandi 19 barakomereka
May 18, 2025

You Might Also Like

IMIKINO

Umutoza watozaga Rayon Sport ahagaritswe bitunguranye

Rayon Sport ihagaritse umutoza wayo mukuru Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka Robertinho na Mazimpaka Andre  usanzwe atoza abazamu…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINO

Emery Bayisenge yasezeranye imbere y’amategeko

Myugariro wakiniye amakipe arimo APR FC ndetse n'Ikipe y'Igihugu Amavubi kuri ubu akaba ari umukinnyi wa Gasogi United, Bayisenge Emery,…

1 Min Read
IMIKINO

FC Barcelona yasabye UEFA ko bakora iperereza ku musifuzi wabasifuriye bamushinja kubogama

FC Barcelone Yamaganye Imisifurire ya Szymon Marciniak nyuma yo Gusezererwa na Inter Milan muri Champions League Nyuma yo gusezererwa na…

3 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Mu mukino uryoheye ijisho Barca na Intel baguye miswi

Mu mukino wa ubanza wa ½ k’irangiza mu irushanwa rya UEFA Champions League ikipe ya FC Barcelona inyangyije na Intel…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?