igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu yafashwe mpiri na Twirwaneho
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu yafashwe mpiri na Twirwaneho
AMAKURU

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu yafashwe mpiri na Twirwaneho

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 2, 2025 9:19 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Umusirikarekazi w’u Burundi wo mu mutwe w’ingabo z’iki gihugu ushinzwe ubutasi bwa gisirikare, yafatiwe mpiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho igihugu cye cyohereje ingabo zo gufasha FARDC mu ntambara ihanganyemo n’ihuriro ry’imitwe irimo M23 na Twirwaneho.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo Soldat du 1ère Classe Nkurunziza Goreth yafatiwe ku rugamba ingabo z’u Burundi zari zihanganyemo na Twirwaneho.

Amakuru avuga ko u Burundi bumaze iminsi bwarohereje mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo amagana y’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe ubutasi bwa gisirikare (G2) ndetse n’abo mu mutwe w’abakomando (l’Unité des Opérations Spéciales, UOS), mu rwego rwo guhangana n’uriya mutwe urengera abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’indi irimo RED-Tabara bakorana.

Imyirondoro ya Nkurunziza wavukiye mu ntara ya Karusi mu myaka 26 ishize, yerekana ko abarizwa muri G2.

Iyi nkumi yemereye umwe mu miyoboro ya YouTube ko yafashwe nyuma y’ibitero bagenzi be bafatanyije na FARDC cyo kimwe na FDLR bari bagabye ahitwa Rugezi, hafi yo mu Minembwe.

Yavuze ko yafashwe mpiri ubwo yarimo yirukanka agerageza guhunga imirwano.

Yavuze kandi ko imirwano we na bagenzi be barimo yari iyobowe na Jenerali witwa Hamada [Habimana] (asanzwe ari umuyobozi w’inyeshyamba za MRCD/FLN zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda), n’ubwo atigeze amubona.

Umwe mu basirikare b’u Burundi waganiriye n’impirimbanyi Pacifique Nininahazwe yemeje ko Nkurunziza asanzwe ari intasi y’u Burundi, ati: “Uriya mukobwa w’umusirikare ndamuzi neza. Ni byo avuka i Karusi.”

Yakomeje agira ati: “Amakuru y’ukuri ni uko ari umusirikare w’u Burundi. Afite ipeti rya 1ère Classe (1CI). Yavutse mu mwaka wa 1999, avukira muri Komine Buhiga. Nkurunziza Goreth yize mu ishuri ryigisha ubutasi bwa gisirikare rizwi nka EMR, amaze kurirangizamo yahise ajyanwa gukorera ubutasi bwa gisirikare (G2) i Bujumbura.”

Umwarimu wigishije uriya musirikarekazi ku ishuri ryitwa ECOFO riherereye muri Komine Bugenyizi na we yahamije ko amuzi, anavuga ko anasanzwe ari imfubyi.

Leta y’u Burundi yemera ko ifite abasirikare babarirwa mu 10,000 mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu bihe byashize ubwo bamwe mu basirikare b’iki gihugu bafatirwaga mu mirwano bari bahanganyemo na M23 muri Kivu y’Amajyaruguru, abategetsi barimo na Perezida Evariste Ndayishimiye babihakanye babita abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara urwanya ubutegetsi bw’i Gitega.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Ingabo za Israel zemeje ko zagabye ibitero bikomeye muri Syria
Next Article Ibisasu bya rutura biturutse mu mutwe wa Rapid Support Forces (RSF) byibasiye ingoro ya Perezida wa Sudani
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Joseph Kabila agiye kugeza ijambo rikomeye ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025
Perezida Kagame yahuye na Cheick Camara Visi Perezida akaba n’Umuyobozi wa sosiyete ServiceNow Africa
May 23, 2025
Muchoma yagaragaje ko ari gushaka ubwenegihugu bw’u Rwanda
May 23, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ibihano kuri Sudan kubera ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi mu ntambara barwana na RSF
May 23, 2025
KNC yisobanuye ku magambo yavuze, avuga ko nta muntu yise umujenosideri
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Abanyarwanda 796 bari barafashwe bugwate na FDLR batashye

U Rwanda rwakiriye kuri uyu wa 19 Gicurasi 2025 abandi Banyarwanda 796 bari barafashwe bugwate n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukorera…

4 Min Read
AMAKURU

Indege ya Air Tanzania yasize abagenzi mu Bushinwa kubera ubutekamutwe

Abagenzi 32 bari bateze indege ya sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Air Tanzania ibajyanye mu Bushinwa basizwe ku kibuga…

2 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Inkuba Ziri ku isonga mu biza byahitanye benshi muri Werurwe – MINEMA

Mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) bwakozwe ku bantu bibasiwe n’ibiza mu kwezi kwa Werurwe 2025, bwagaragawemo ko…

2 Min Read
AMAKURU

Abamotari bongeye gusubizwa nyuma yo gusaba gukorerwa ubuvugizi

Ku wa Gatatu tariki ya 30 Mata 2025, ni bwo Polisi y’u Rwanda, Urwego Ngengamikorere ndetse n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali,…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?