igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umusore w’ imyaka 18 yafunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umusore w’ imyaka 18 yafunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4
AMAKURU

Umusore w’ imyaka 18 yafunzwe ashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 4

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 19, 2025 8:41 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Umusore utuye mu karere ka Nyamasheke yafunzwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 4 gusa y’amavuko nk’uko byatangajwe na polisi aho muri Nyamasheke.

Ubwo nyina w’uyu mwana witwa Mukahakizimana Vestine yari yagiye gucuruza haruguru gato maze aza gusiga aba bana mu baturanyi ngo bataza gusigara bonyine nibwo uyu musore yakoreye ibya mfura mbi uyu mwana muto w’imyaka ine y’amavuko. Nyina w’umwana yavuze ko ngo ubwo imvura yatangiraga kugwa aribwo uyu musore yakoze ubwo bugizi bwa nabi.

Mukahakizimana ati: “Na musaza we yarakangutse, barataha, basanga ntarahagera bajya mu nzu nto dufite bicaramo, na wa musaza we mukuru w’imyaka 8 yaje, mpageze uwo mukuru ambwira ko mushiki we nta kenda k’imbere yambaye kandi yagiyeyo akambaye, ndebye koko nsanga ntakambaye.

Arakomeza ati: “Namubajije aho yagashyize ambwira ko uwo musore yamujyanye mu cyumba cye, arakamwambura amujya hejuru amukorera ibintu atazi, arangije arababwira ngo batahe, aragasigarana.’’

Mukahakizimana yavuze ko ngo byabaye ngombwa ko ajya kwibariza uwo musore maze bikarangira uwo musore amwemereye ko agafite gusa ko yakamwambuye kubera ko yabonye intozi zakajyiyemo kandi zashoboraga ku murya.

Mama w’umwana kandi yakomeje avuga ko yaje gutanga ikirego maze uwo musore bakamuhamagara gusa ngo yabanje guhakana ko ntacyo yigeze akorera uwo mwana, gusa nyuma aza kwemera maze ahita atabwa muri yombi.

 Mukankusi Athanasie  umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke avuga ko hadakwiye guhishirwa icyaha na kimwe uko cyaba kingana kose, yavuze ko icyaha cyo gusambanya umwana ari icyaha kidakemurirwa mu muryango ko hari amategeko agihana.

Ingingo ya 14 y’itegeko No 059/2023 yo ku wa 4 Ukuboza 2023, rihindura itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kamena 2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko iyo gusambanya umwana bikorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article DRC: Abanye-Congo biteze kumva Ijambo rya Joseph Kabila
Next Article Perezida Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba mu mihango y’Uwa Gatanu Mutagatifu
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri guhigisha uruhindu umusirikare mukuru watorokanye amafaranga

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kiri gushakisha ofisiye mukuru, Lieutenant Colonel Nkulu Kilenge Delphin, kimushinja kunyereza amafaranga yagenewe…

1 Min Read
Yiyambitse ubusa ari ku kibuga cy'indege.
AMAKURUMU MAHANGA

Umugore yiyambitse ubusa ku kibuga cy’indege akora ibidasanzwe

Ku kibuga cy’indege cya Dallas Fort Worth, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, habaye imvururu zatewe n’umugore witwa Samantha Palma…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Muri Kivu y’Amajyepfo hari kubera imirwano ikaze hagati ya M23 na FARDC

Umutwe wa M23 wagabye ibitero bikomeye ku ngabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) mu duce dutandukanye…

1 Min Read
AMAKURU

Israël yatangaje ko yarashe ku kibuga cy’indege cya Yémen

Israël yatangaje ko yarashe ku bikorwa remezo by’aba Houthis i Hodeida, mu burengerazuba bwa Yémen, nyuma y’uko inyeshyamba zo muri…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?