igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 11, 2025 12:28 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Umwongereza w’imyaka 31 y’amavuko yabashije guterura igikombe cya mbere mu mateka ye nk’umukinnyi wabigize umwuga ku mugabane w’uburayi hamwe n’ikipe ye ya FC Bayern Munich yo mu Budage.

Uyu mukinnyi rurangiranwa utarigeze utwara igikombe na rimwe mu rugendo rwe rwo guconga ruhago nubwo yakiniye amakipe akomeye gusa ku mugabane w’uburayi haba mu Bwongereza no mu Budage, abashije guterura igikombe mu maboko ye nyuma y’imyaka isaga 26 kuko yatangiye gukina umupira w’amaguru kinyamwuga mu 1999.

Harry Edward Kane yavutse ku ya 28 Nyakanga 1993 i Walthamstow, i London, nyina yitwa Kim née Hogg naho se akitwa Patrick Kan. Ni umukinnyi wa FC Bayern Munich n’Ikipe y’igihugu y’u Bwongereza watangiriye urugendo rwo guconga ruhago mu 1999, ku myaka ye 7 yonyine muri Ridgeway Rovers. Aza kuva muri iyi kipe mu 2001 nta gikombe iyi kipe itwaye.

Yerekeje muri Arsenal nk’igerageza kuva muri uwo mwaka kugeza mu 2002 asubira muri Ridgeway Rovers ageza mu 2004 n’ubundi yongera kuyivamo nta mudari w’ishema umugiye mu ijosi.

Muri uwo mwaka yerekeje muri Watford muri uwo mwaka aho ikipe ya Tottenham spurs yaje kumubenguka maze ahita yerekeza muri iyi kipe n’ubundi mu 2004.

Yakomeje kuba umukinnyi w’iyi kipe kugeza mu 2023 n’ubwo bajyaga bamutiza mu yandi makipe aho yatijwe amakipe arimo: Leyton Orient mu 2011, Millwall mu 2012–2013, Norwich City mu 2013 ndetse na Leicester City n’ubundi muri uwo mwaka.

Kuva muri uwo mwaka wa 2013 yagarutse muri Tottenham Spurs aba umukinnyi mwiza gusa we n’iyi kipe habe n’agakombe na kamwe bigeze bamanika kugeza ubwo yayivuyemo muri 2023 ubwo yafataga icyemezo cyo kuva mu Bwongereza akerekeza mu Budage muri FC Bayern Munich aho atwaranye n’iyi kipe igikombe cya Bundesliga Shampiyona y’u Budage

Ni nyuma yo gutsinda Ikipe ya Borussia Mönchengladbach kuri uyu wa 10 Gicurasi 2025 ibitego 2 ku busa ibitego byatsinzwe n’uyu Harry Kane ku munota wa 31 ndetse mugenzi we baturukanye mu bwongereza Michel Olise, dore ko we yakiniraga Crystal Palace F.C.

Igikombe atatwaranye n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza mu byiciro by’imyaka itandukanye ndetse no mu ikipe nkuru, abashije kugiterurira i Munich.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umwana w’Imyaka 7 Witwa Tumukunde Elia Apfuye Azize Umwuzure mu Murenge wa Gataraga
Next Article Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ali Bongo wahoze ayobora Gabon yarekuwe ahita yerekeza i Luanda muri Angola

Ali Bongo wahoze ayobora Gabon akaza guhirikwa ku butegetsi n’igisirikare mu 2023 ndetse agafungirwa iwe n’umuryango we kuva ubwo, yarekuwe…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Byinshi wamenya ku ndirimbo ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na Diamond igiye kujya hanze vuba

Bruce Melodie na Diamond Platnumz bageze kure umushinga w’indirimbo ‘Pom Pom’ aba bombi bazahuriramo, aho by’umwihariko ibikorwa byo gufata amashusho…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Urukiko rukuru muri USA rwahagarutse perezida Trump ku gikorwa yari yiyemeje

Urukiko rwo muri leta zunze ubumwe z'Amerika rwa hagaritse by'agateganyo icywemezo Perezida w'iki gihugu yari aherutse gufatira abimukira Urukiko rw'Ikirenga…

2 Min Read
AMAKURU

Uwari Gitifu wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara yakatiwe igifungo k’imyaka 7

Bigwi Alain Lolain uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa, yakatiwe imyaka 7 n’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, nyuma y’uko icyaha kwaka…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?