Polisi yo mu ntara ya Morogoro yataye muri yombi umwana w’umunyeshuri w’imyaka 10 wiga mu mwaka wa gatanu mu mashuri abanza, yafashwe atwaye imodoka yari yibye.
Polisi yavuze ko mu iperereza ry’ibanze uwo mwana yari kumwe n’abandi ariko bo bakaba bataratabwa muriyombi bagishakishwa.
Polisi yavuze ko uwo mwana witwa Jonathan, arikumwe n’abandi bana kuri uyu wa mbere tariki 26 Gicurasi 2025, ngo yibye iyo modoka y’umwarimu witwa Zuhura Khatibu, nyuma yogukoresha imfunguzo z’incurano.
Iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane aho uwo mwana yari atwaye iyo modoka ndetse hakaba hagishakishwa n’abandi bana bari mukumwe ubwo bafatanyaga kwiba iyo modoka.