igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Umwe mu bantu 17 mu bibiye Kim Kardashian i Paris yemeye icyaha
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Umwe mu bantu 17 mu bibiye Kim Kardashian i Paris yemeye icyaha
AMAKURUIMYIDAGADURO

Umwe mu bantu 17 mu bibiye Kim Kardashian i Paris yemeye icyaha

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: April 28, 2025 11:22 am
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

CedricUmwe mu bantu 17 bakurikiranyweho kwiba Umunyamideli Kim Kardashian ubwo yari muri hotel mu Bufaransa, yatangaje ko agiye kwemera uruhare rwe muri ubwo bujura bwabereye i Paris mu mpera za 2016.

Yunice Abbas ufite imyaka 71 yatangaje ko mu gihe iburanisha riri bube ritangiye kuri uyu wa Mbere, aza gutanga ubuhamya yemera ibyaha yakoze byo kwiba uyu munyamideli uri mu bakomeye ku Isi.Ubwo yaganiraga n’Ibiro Ntaramakuru byo mu Bufaransa, AFP, yahamije ko yiteguye gusaba imbabazi.Yagize ati “Ndaza kuza gusaba imbabazi kandi ndashaka kubikora mbikuye ku mutima.”Kim Kardashian w’imyaka 44 byitezwe ko azatanga ubuhamya muri uru rubanza.

Kardashian yakunze kumvikana avuga uburyo yagize ubwoba bukabije ubwo aba bajura bamutungaga imbunda bakamwiba n’amafaranga menshi.Yavuze ko yagize ubwoba bw’uko bashobora kumusambanya ku ngufu cyangwa bakamwica.

Mu cyumba cye yari afitemo amafaranga yo kwifashisha n’imirimbo y’agaciro ifite agaciro ka miliyoni esheshatu z’amadolari, ibi byose abajura barabatwaye.

Kim Kardashian kandi bamwibye impeta ihenze yambitswe n’uwahoze ari umugabo we Kanye West, iyi ifite agaciro ka miliyoni enye z’amadolari ya Amerika.Mu byo bamwibye harimo telefone ebyiri, ngo hari imwe yari irimo amabanga ye.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article M23 na Leta ya Congo baracaykomeje intambara nyamara barashizeho amabwiriza y’agahenge
Next Article Vancouver: Abantu 9 nibo bapfuye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Huye: Imibiri 258 imaze kuboneka mu masambu banyirayo bakekwaho ku bica

Mu murenge wa Ngoma ho mu karere ka Huye mu ntara y'amajyepfo habonetse imibiri 258 mu masambu yabakweho kugira uruhare…

2 Min Read
AMAKURU

Umuturage wo mu Karere ka nyanza yabonye Grenade ayitiranya n’iteke

Mu murenge wa Nyagisozi, mu kagari ka Rurangazi, umudugudu wa Kigarama, umuturage witwa Habinshuti Elistarco w’imyaka 61 yabonye igisasu cyo…

1 Min Read
AMAKURU

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba ntaguca kuruhande yasabye RDC kweguza Guverineri wa Ituri

Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa bya gisirikare byihariye, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye…

2 Min Read
AMAKURU

Aba cardinals 133 bose bari kwitegura gutora Papa mushya usimbura uherutse kwitaba Imana

Aba cardinals 133 bose bamaze kugera muri Chapelle Sistine iri i Roma ngo batore Papa usimbura Francis uherutse gupfa. Abatora…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?