Rex Kazadi akaba umunyapolitike wahataniye kuyobora iki gihugu yahanganye na Felix Tchisekedie mu matora yiyunze ku ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi ba Tchisekedie.
Rex kazadi ni umwe mu banyapolitike bazwi cyane biturutse ku kuba mu mwaka wa 2023 yarahataniye kuyobora iki gihugu cya Congo gusa byaje kurangira atageze aho yifuzaga, uyu mugabo yamaze gutangaza ko yahisemo kwiyunga ku ihuriro rya AFC/M23.
Ni nyuma y’uko hasakaye ubutumwa buhanahanwa ku mbugankoranyambaga bugaragaza uyu mugabo avuga ko yashimishijwe byimazeyo no kuba yamaze kuba umunyamuryango w’iryo huriro. Ni ubutumwa yacishishije ku rukuta rwe rwa X yahuze ari twitter aho yagize ati “Nishimiye kuba nasinyiye kuba umunyamuryango wa Alliance Fleuve Congo (AFC) uyu munsi. Mwakoze cyane kunyongera mu muryango. Ntewe ishema no kuba umwe muri umwe. Niteguye kwitanga uko nshoboye kose ku bw’indangagaciro dusangiye.”
Rex Kazada yabaye mu ishyaka rimwe na perezida wa Congo Felix Tchisekedie rya UDPS, gusa mu matora yaje guhitamo kwiyamaza nk’uukandida wigenga gusa ntiyahirwa, uyu mugabo yiyamamaza yasezeranyije amacongoman ko aramutse atowe ko ikibazo cy’umutekano wo muburasirazuba bwa Congo kiri mubyo yahita akemura.
Siwe gusa wiyunze ku ihuriro rya AFC/23 kuko umutwe urwanira aho muri Congo wa Twirwaneho nawo wahisemo kwiyunga kuri AFC/M23 ndetse undi wiyunze kuri M23 ni uwitwa Jean-Jacques Mamba wabaye umudepite muri RDC wavuze ko yifatanyije na AFC/M23