Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko ihohoterwa rikorerwa abana mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) rikomeje gufata intera ikomeye. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Geneve mu Busuwisi ku wa 11 Mata 2025, James Elder, umuvugizi wa UNICEF, yavuze ko umwana muto umwe afatwa ku ngufu buri minota 30 muri ako karere.
Ibi byatangajwe mu gihe ubushyamirane hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta bwafashe indi ntera kuva uyu mwaka watangira, ubwo izo nyeshyamba zagabaga ibitero bikomeye mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, zikigarurira imijyi irimo Bukavu na Goma.
Mu mezi abiri ya mbere y’uyu mwaka (Mutarama na Gashyantare 2025), UNICEF ivuga ko habonetse nibura ibyaha 10,000 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bikorewe abana, aho abangana hagati ya 35% na 45% ari abana bato cyane.
James Elder yavuze ko iyi mibare ari iyo by’agateganyo kuko hari amakuru atamenyekana kubera impamvu zirimo ubwoba bw’abahohotewe n’umutekano muke. Yagaragaje impungenge ku buryo bukomeye, avuga ko serivisi z’ubuvuzi n’ubufasha mu by’amategeko zigera ku bana bakorewe ihohoterwa ari nke cyane, ibi bikaba binongera ibyago byo kwandura virusi itera SIDA ku bana.
UNICEF yasabye isi yose guhagurukira iki kibazo, yibutsa ko hari icyuho kinini cy’inkunga. Elder yihanangirije ko mu gihe hatabonetse ubufasha bwihuse, abana barenga 250,000 bashobora kutazabona uburinzi n’ubufasha bukenewe mu gihe cy’ibyumweru 12 biri imbere.