Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), buratangaza ko imirimo yo kubaka uruganda rutunganya urumogi rwifashishwa mu buvuzi igeze ku kigero cya 83%.
Ni ibiherutse gutangarizwa Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ubwo RDB yasobanuraga ibijyanye n’imikoreshereze y’ingengo y’imari ya 2024/2025.
Muri Kamena 2021 nibwo hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi.
Rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho no kubikwirakwiza; itangwa ry’uburenganzira bwo kubikora n’amabwiriza y’umutekano agomba kubahirizwa.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imari muri RDB, Joseph Cedrick Nsengiyumva, yabwiye Abadepite ko imirimo imaze kugerwaho ku kigero cya 83%.
Yavuze ko ibisigaye birimo uruzitiro rusanzwe rugizwe n’inkuta ebyiri, ndetse ko imirimo yo gutunganya uburyo bwo kwakira amazi y’imvura yarangiye ariko itarishyurwa.
Mu bijyanye n’umutekano w’ahahingwa urumogi, biteganywa ikigo kigomba gushyiraho uruzitiro rw’ibice bibiri; kuba hari irondo rikorerwa hagati y’ibice bibiri by’urwo ruzitiro.
Gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.
Hagomba kandi gushyirwaho amatara y’umutekano; kamera zifashishwa mu kugenzura umutekano; iminara yifashishwa mu gucunga umutekano n’ibindi.
Hagomba kandi kuba hari abakozi n’abandi bantu bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu kigo, bagomba kwambara imyambaro ibarinda idafite imifuka ibikwa ahantu habugenewe no gucunga imfunguzo n’ingufuri.
Kompanyi ya King Kong Organics (KKOG) niyo yabaye iya mbere mu guhabwa uruhushya rwo guhinga urumogi mu Karere ka Musanze mu gihe cy’imyaka itanu.
Iyo kompanyi ivuga ko yashoye miliyoni 10 z’amadolari mu kugura imashini, kubaka ibikorwa remezo, kwishyura amafaranga y’imitungo n’abakozi, ndetse no gutumiza imbuto z’urumogi zahinduriwe uturemangingo (GMO).
Mu mezi 4-6 ya mbere, hazasarurwa ibilo 5,000 by’urumogi kuri hegitari, hanyuma urwo rumogi rwoherezwe mu mahanga ruvanwemo amavuta akoreshwa mu gukora imiti.
Ni mu gihe u Rwanda rufite intego yo kuruhinga uru rumogi kuri hegitari 134, kandi ruteganya gutanga umusanzu wa miliyoni 3 z’amadolari muri uyu mushinga.
U Rwanda rwemeje ko urumogi rujya ruhingwa, rugakoreshwa mu bikorwa by’ubuvuzi no gutanga umusanzu mu bushakashatsi ku buzima ku rwego rw’Isi no guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
U Rwanda rwiteze kuzajya rusarura urumogi rufite agaciro ka miliyoni 10 z’Amadolari kuri hegitari imwe, ibizafasha guteza imbere ubukungu bw’igihugu.
Biteganywa ko mu kugenzura ubuhinzi bw’urumogi, RDB izafatanya n’inzego zirimo Ikigo cya RICA, Rwanda FDA na Polisi y’u Rwanda.
Uretse mu bijyanye n’ubuvuzi n’ubushakashatsi, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye birimo urumogi.