igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Urukiko rukuru muri USA rwahagarutse perezida Trump ku gikorwa yari yiyemeje
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Urukiko rukuru muri USA rwahagarutse perezida Trump ku gikorwa yari yiyemeje
AMAKURUMU MAHANGA

Urukiko rukuru muri USA rwahagarutse perezida Trump ku gikorwa yari yiyemeje

Fisto HAKIZIMANA
Last updated: April 19, 2025 11:34 pm
Fisto HAKIZIMANA
Share
SHARE

Urukiko rwo muri leta zunze ubumwe z’Amerika rwa hagaritse by’agateganyo icywemezo Perezida w’iki gihugu yari aherutse gufatira abimukira

Urukiko rw’Ikirenga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwamenyesheje ko Leta itemerewe kwirukana abimukira bafunzwe n’urwego rw’abinjira n’abasohoka kugeza igihe hazasohokera undi mwanzuro. Ibi byemejwe ku itariki ya 17 Mata 2025, ubwo abanyamategeko b’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu bari bashyikirije urukiko ikirego basaba ko habaho ingamba zihuse nyuma yo kubona ko abimukira bari barinzwe mu buryo butemewe n’amategeko.

Uyu muryango wagaragaje ko Leta ya Amerika yifashisha itegeko ryo mu mwaka wa 1798 ryo kwirukana abimukira, ryagenewe gusa ibihe by’intambara. Wanenze ko abimukira bari mu gihirahiro kuko batari bahawe amahirwe yo kwisobanura.

Nubwo kugeza ubu ibiro bya Perezida wa Amerika (White House) bitaratangaza icyemezo cy’urukiko, hari impungenge ko Donald Trump ashobora kutubahiriza ibyo urukiko rwategetse. Mu gihe yari atorewe kuyobora igihugu, Trump yijeje ko azakoresha iri tegeko ryo mu 1798 mu kwirukana abimukira batemewe mu buryo bw’amategeko, avuga ko abenshi muri bo bahungabanya umutekano w’igihugu.

Trump yakomeje avuga ko abimukira baturutse muri Venezuela bashyira mu kaga umutekano w’igihugu, kuko baturuka mu gatsiko k’abagizi ba nabi, “Tren de Aragua”. Ku wa 17 Mata 2025, yavuze ko aba bimukira bakoze ibyaha bikomeye, birimo ubwicanyi, ndetse ko bamwe mu boherejwe muri Amerika ari abari bamaze gusohoka mu magereza muri Venezuela.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Musanze: Umugore yishe umugabo we arangije ariyahura, basize abana babiri bakiri bato
Next Article Ubujurire bwa Rayon Sports ku cyemezo cyafashwe na FERWAFA bwanzwe
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Umusore witeguraga gukora ubukwe yatorokanye n’uwari kumubera nyirabukwe

Mu gihugu cy’u Buhinde, haravugwa inkuru itangaje y’umusore w’imyaka 20 wacikanye n’umubyeyi w’imyaka 40 wari ugiye kumubera nyirabukwe, iminsi icyenda…

3 Min Read
AMAKURU

Igisirikare cya Amerika kigiye kongera ikoreshwa rya ‘drones’ nyuma yo kwigira ku ntambara ya Ukraine

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigiye kongera ingano ya ’drones’ gikoresha ku buryo buri diviziyo yacyo, izajya iba…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

U Rwanda na DRC basinye amasezerano y’amahoro muri USA

U Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo basinye amasezerano ategura amamsezerano y'amahoro aho bayasinyiye muri Leta Zunze ubumwe z'Amerika…

3 Min Read
AMAKURU

Kiliziya Gatolika yatangaje uko yakiriye icyemezo cyo guhagarika amasengesho ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe

Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Rwanda, yatangaje ko icyemezo cya Leta cyo guhagarika…

4 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?