Ku wa 30 Gicurasi 2025, Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwafashe icyemezo cyemeza ko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bushobora gukuraho by’agateganyo uburenganzira bwo gutura no gukorera muri Amerika ku bantu barenga 530,000 bakomoka mu bihugu bya Cuba, Haiti, Nicaragua na Venezuela
Aba bantu bari barinjijwe mu gihugu binyuze muri gahunda ya humanitarian parole, yashyizweho n’ubutegetsi bwa Perezida Joe Biden mu mwaka wa 2022, igamije gufasha abantu baturutse mu bihugu biri mu bibazo bikomeye by’umutekano, ubukungu, n’imiyoborere. Iyo gahunda yabahaga uburenganzira bwo gutura no gukora muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’imyaka ibiri, by’umwihariko iyo babaga bafite imiryango cyangwa abantu babashobora mu gihugu.
Icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga kije gisimbura icyari cyafashwe n’urukiko rwo hasi, cyari cyabujije ubutegetsi bwa Trump guhagarika iyo gahunda. Gusa mu bushishozi bw’abacamanza bo hejuru, hari abayobozi babiri batayishyigikiye, barimo Ketanji Brown Jackson na Sonia Sotomayor, bavuze ko guhagarika iyo gahunda bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu, imibereho y’abaturage n’imibanire y’imiryango.
Abasesenguzi ba politiki n’abaharanira uburenganzira bw’abimukira bavuga ko iri ari itangiriro ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imigambi ya Perezida Trump, igamije gukaza amategeko ajyanye no kwinjira no gutura muri Amerika. Bavuga ko icyemezo gishobora kwambura uburenganzira abantu barenga 900,000 bari bamaze guhabwa uburenganzira bwo kuba muri Amerika by’agateganyo, bigatera impungenge ku hazaza h’imiryango myinshi ndetse n’ubukungu bw’igihugu, cyane cyane mu rwego rw’umurimo.
Ibi kandi bikomeje gutera impaka ndende hagati y’amashyaka ya politiki muri Amerika, aho bamwe babibona nk’uburyo bwo kurengera umutekano w’igihugu, abandi bakabifata nk’itotezwa ku bantu bakeneye ubuhungiro n’amahirwe y’ubuzima bwiza. Ibiganiro kuri iyi ngingo biracyakomeje mu Nteko Ishinga Amategeko, no mu muryango mugari w’Abanyamerika.