igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Uvira: Mu ijoro rya keye ingabo za Leta ya Congo zarashweho bikomeye ubwo zari zigiye kwiba
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Uvira: Mu ijoro rya keye ingabo za Leta ya Congo zarashweho bikomeye ubwo zari zigiye kwiba
AMAKURUMU MAHANGA

Uvira: Mu ijoro rya keye ingabo za Leta ya Congo zarashweho bikomeye ubwo zari zigiye kwiba

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 8, 2025 10:42 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Urusaku rw’imbunda rwinshi rwaraye rwumvikanye mu bice by’umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ni nyuma y’aho Ingabo za Congo zarashwe ubwo zari zigiye kwiba muri Quartier imwe yo muri uwo mujyi wa Uvira ya Kavimvira.

Igihe c’isaha zine zija gushyira muri saa tanu z’ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa kane tariki ya 08/05/2025, ni bwo harashwe amasasu menshi mu mujyi wa Uvira.

Amakuru atangwa n’abaturage ahamya ko ariya masasu yarimo araswa abasirikare ba FARDC bari bagiye kwiba i Kavimvira mu gace kayo kitwa Murugenge.

Nk’uko bayisobanuriye bagize bati: “Ni abasirikare ba FARDC bari baje kwiba ku rugo rumwe ruri muri avenue yo Murugenge muri Quartier ya Kavimvira. Baraswa bataragira icyo biba.”

Aka gace kiswe Murugenge ko muri Kavimvira ni ko gaherereye mu gice cya ruguru ahaherereye i misozi ya Uvira.

Nyuma y’aho aba basirikare bimenyekanye ko baje kwiba, ni bwo insosore zo muri ako gace zaberekejeho imitutu y’imbunda zabo maze guhanahana amasasu bihabwa umwanya uwo aya makuru akomeza avuga ko watwaye nk’isaha n’igice.

Bariya basirikare baribaje kwiba, nyuma yo kuraswa n’izi nsoresore zo muri Kavimvira bahise bayabangira ingata bahunga berekeza mu tundi duce two muri Uvira tutarimo urusaku rw’imbunda.

Nyamara kugeza ubu ntabyangiritse biratangazwa, usibye ko ruriya rusaku rw’imbunda rwakanze abaturage ubundi kandi bamwe muri bo barahunga.

Uvira, umutekano wayo watangiye guhungabana ku rwego ruri hejuru cyane kuva ubwo yahungiragamo Wazalendo, ingabo z’u Burundi n’iza FARDC nyinshi, nyuma y’uko M23 ibirukanye muri Bukavu ikahafata.

Rugikubita izi mpande zose zari zayihungiyemo zashinjanye kurekera umutwe wa M23 ugafata umujyi wa Bukavu, ibyatumye haba kugenda basubiranamo bakarasana cyane cyane kuri Wazalendo na FARDC.

Ndetse na nyuma y’aho i Kinshasa bahemba FARDC ifaranga zabo z’ukwezi, mu gihe Wazalendo bo batazihawe. Ibi nabyo byatumye haba kongera kurasana gukomeye.

Mu byumweru bibiri bishyize nabwo, izi mpande zombi zararwanye cyane, ni mu gihe buri ruhande rwashinjaga urundi kuba ari rwo ruteza umutekano muke i Uvira. Kugeza ubwo ingabo za FARDC zasabye bariya abarwanyi bo muri Wazalendo kuwuvamo bakaja gushyinga ibirindiro mu misozi iri hejuru y’uyu mujyi. Nabwo haba guhangana gukomeye.

Igitangaje FARDC yashinjaga Wazalendo kuba ariyo iteza umutekano muke muri uyu mujyi, n’iyo yagaragaye muri iri joro ryaraye rikeye irikuwuhungabanya kugeza irashwe irahunga

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Pakistan yahaye gasopo Ubuhinde yemeza ko igiye gusenya imijyi yabwo ikomeye
Next Article Pasiteri wo muri Kenya Afatiwe ku Mupaka Atwaye Inzoka mu Gikapu, Asobanura ko Ayikuye mu Masengesho yo Gukiza Amadayimoni
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

Wazalendo bigambye ibitero biheruka kugabwa mu mugi wa Goma

Umutuzo wongeye kugaruka i Goma itariki 12 Mata, nyuma y’uko ijoro ryabanje ryumvikanyemo urusaku rwinshi rw’amasasu muri uyu mugi. Guverineri…

1 Min Read
AMAKURU

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bya Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yasabye RDC guhagarika imvugo z’urwango

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bya Loni muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bruno Lemarquis, yamaganye imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa muri…

2 Min Read
AMAKURU

Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Congo Joseph Kabila Kabange basabye ingabo z’amahanga n’abacanshuro bari ku butaka bwacyo gutaha

Ni ubusabe Kabila ahuriyeho n’abarimo Moise Katumbi Chapwe kuba Guverineri w’Intara ya Katanga, Martin Fayulu na Delly Sesanga. Ubusabe bw’aba…

3 Min Read
AMAKURU

Nyamasheke: Umugabo w’imyaka 52 yatewe icyuma mu rubavu n’umuntu utamenyekanye aramwica ahita yiruka

Umugabo w’imyaka 52 wo mu Murenge wa Bushenge mu Karere ka Nyamasheke, yatewe icyuma mu rubavu n’umuntu utamenyekanye aramwica ahita…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?