Uwari umuyobozi w’Akarere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo , Ntazinda Erasme uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bikurukiye ugukurwa ku nshingano ze, agiye kuburanishirizwa mu rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.
Kuri uyu wa 6 Gicurasi 2025, saa tatu za mu gitondo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro nibwo biteganyijwe ko uyu wari Meya wa Nyanza araza kuba aburanishwa.
Ni urubanza Ubushinjacyaha buzaba busobanurira Urukiko impamvu zo kumugeza imbere y’ubutabera, ndetse n’ibyaha baba bamukekera dore ko kuva yatabwa muri yombi kugeza ubu hataramenyekana icyo ashinjwa.
Ikizwi ni uko Ntazinda yatawe muri yombi wa Gatatu tariki 16 Mata 2025, nyuma y’icyemezo Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza yafashe cyo kumuhagarika ku nshingano zo kuyobora ako Akarere ndetse byemezwa n’umuvigizi w’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB Dr Murangira B Thierry.
Icyo gihe yaragize ati “Nibyo koko Ntazinda Erasme arafunzwe bishingiye ku iperereza riri kumukorwaho. Nta byinshi twavuga kugeza ubu, kwirinda ko byabangamira iperereza.”
Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyanza, Mukagatare Judith, yabwiye ikinyamakuru igihe dukesha iyi nkuru ko IGIHE ko ihagarikwa rya Ntazinda rishingiye ku myitwarire mibi yagiye imuranga nubwo atasobanuye iyo ari yo.
Nubwo bimeze gutyo ariko ubwo azaba ari imbere y’urukiko, Ntazinda Erasme na we azaba yisobanura kuri ibyo agaragaza ukuri kwe gushingiye ku bimenyetso ndetse anagaragaze n’ibyifuzo bye.
Ntazinda yari ayoboye Akarere ka Nyanza muri manda ya kabiri, nyuma y’uko mu matora yo mu 2021 yongeye gutorerwa kuyobora ako karere yari amaze imyaka itanu abereye umuyobozi.