Ni uwitwa Uzabakiriho Alphonse utuye mu Karere ka Gicumbi uvuga ko yiyemeje korora amasazi y’umukara, ndetse akaba afite inzozi zo kwagura ibikorwa bye ku buryo yanakubaka uruganda rukora ibiryo by’amatungo bikomoka kuri ubwo bworozi bwe.
Uzabakiriho wo mu Mudugudu wa Kagarama mu Kagari ka Nyarutarama mu Murenge wa Byumba yemeza ko igitekerezo cyo korora amasazi cyaje nyuma y’aho umushinga PRISM umuhaye ingurube ebyiri mu rwego rwo kumufasha kwiteza imbere ndetse bamuha ibiryo byo kugaburira ayo matungo gusa biza kumushirana maze yishakamo igisubizo.
Yagize ati “Ni uko natekereje kuzana ubu bworozi bw’amasazi kugira ngo bumfashe mu kugaburira neza ingurube zanjye kandi nanasagurire aborora ingurube n’inkoko muri aka gace.’’
Ibanga riba mu masazi aborora amatungo arimo inkoko, ingurube n’andi bavumbuye ni uko ‘protéine’ ituruka mu masazi y’umukara hari ikizere itanga ko yakongera umusaruro w’amatungo kuko ikungayahe kurusha iya soya aborozi basanzwe bakoresha.
Aya mahitamo ya Uzabakiriho rero, bigaragara ko kugira ngo isazi itangire gutanga umusaruro itera amagi, igi rikituraga riba ririmo agakoko kameze nk’urunyo. Hashira iminsi 14 zsigakusanywa, bakazikaranga, bakazisya ifu ivuyemo bakayivanga n’ibindi biryo by’ingurube.
Amakuru dukesha Igihe avuga ko Uzabakiriho kugeza ubu abona ibilo 20 buri munsi biva kuri ya masazi yorora. buri ngurube mu zo yoroye irya ikilo 1 cy’ibikomoka ku masazi bivanze n’ibindi biryo bingana n’ibilo icumi, hanyuma ibibwana bigahabwa ibiro 2 by’ibikomoka ku masazi.
Yagize ati “Ikindi ubu nsigaye nkuramo n’amavuta narayakamuye ku buryo avamo n’isabune.”
yakomeje agira ati“Ikindi iyo nkoze imvange y’ibiryo by’amatungo mu gihe ikilo kiba kigura 400 Frw, njye nkabyikorera bimpagarara 200 Frw. Ubu kimwe cya kabiri cy’ibyo nagombaga gushora ngura ibiryo by’amatungo ndakizigama, ikindi amatungo yanjye akura vuba kuko aba yabonye protéine y’umwimerere itavangiye n’ibinyabutabire.’’
Ntiyihereranye ibi byiza kuko kuri ubu yatangiye guha abandi baturage ibiryo by’amatungo bikomoka ku masazi kugira ngo babyibushye ingurube zabo.
Umushinga we kuri ubu umaze gufata inera nziza uhura n’imbogamizi zirimo kuba akorera ahantu hatisanzuye nk’uo abivuga, agasaba ubuyobozi kumufasha kubona ‘Green house’ ku girango umushinga we waguke, gusa agahamya ko mu bushobozi bwe azageza uyu mushinga ku ruganda rukora ibiryo by’amatungo.
yagize ati “Nimbona ubushobozi nzagura ku buryo nubaka uruganda rw’amatungo.’’
Nzabonimana Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, yashimye ibikorwa by’umushinga PRISM, avuga ko byagize uruhare mu kuzamura ubworozi bw’amatungo magufi kandi ko bwatangiye guhindura ubuzima bw’abaturage barimo n’uyu Uzabakiriho
Ku by’uyu mushinga w’amasazi, yavuze ko ari agashya kahanzwe kandi ko ubuyobozi bufite umukoro wo gushyigikira uyu mworozi no kumufasha kwagura umushinga we nk’uko afite izo nzozi zo kuwugeza kure.
Uzabakiriho Alphonse, avuga ko umushinga we amaze kuwushoramo ibihumbi 600 Frw, ndetse ingurube yoroye zikaba zimaze kuba 15
