igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Weasel yahishuye ko Teta Sandra agiye kumwerekana iwabo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Weasel yahishuye ko Teta Sandra agiye kumwerekana iwabo
AMAKURUIMYIDAGADURO

Weasel yahishuye ko Teta Sandra agiye kumwerekana iwabo

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 24, 2025 2:00 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Douglas Mayanja wamenyekanye nka Weasel yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025, aho yitabiriye igitaramo cya mukuru we Jose Chameleone, icyakora akaba afite gahunda yo gusura kwa sebukwe (iwabo wa Teta Sandra).

Weasel wakabaye yarageranye i Kigali na Jose Chameleone ku wa 23 Werurwe 2025, indege yaramusize birangira ahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025.

Akigera i Kigali, Weasel yakiriwe n’umugore we Teta Sandra wari waraye ahageze ari kumwe n’abana babo mu gitondo cyo ku wa 23 Gicurasi 2025.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Weasel yavuze ko nubwo yitabiriye igitaramo cya mukuru we Jose Chameleone, ikindi kimugenza i Kigali ari ugusura umuryango we (aha yavugaga kwa sebukwe).

Aha akaba yagize ati “Nishimiye kuba ndi i Kigali kuko umuryango wanjye uri hano, ndi kwiyumva nk’uri mu rugo, ndi gutegura gushyigikira Jose Chameleone ariko nanone njye ku giti cyanjye nishimiye ko ngiye kwerekanwa n’umugore wanjye iwabo.”

Weasel wahishuye ko ubukwe bwe na Teta buri mu minsi ya vuba, yavuze ko kimwe mu bimushimishije kurushaho ari uko agiye kwerekanwa kwa sebukwe ari kumwe n’abana be ndetse na mukuru we Jose Chameleone.

Teta Sandra na Weasel batangiye gukundana mu 2018 ubwo uyu mugore yari yimukiye muri Uganda aho asigaye akorera ubushabitsi, kuri ubu bakaba bafitanye abana babiri nubwo batarakora ubukwe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rugaretse hagati y’umuraperi Kanye West n’indwara zo mu mutwe arwaye
Next Article Igisirikare cy’Ubuhinde cyirinda imipaka cyarashe Umunya-Pakistan yarenze umupaka
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Jeannette Kagame yakebuye abarera abana
May 24, 2025
U Burusiya bwagabye ibitero bya drones zirenga 250 muri Kyiv
May 24, 2025
Minisiteri y’Uburezi na Siporo muri Uganda yakuyeho ibirori bihanitse mu mashuri
May 24, 2025
Mukandutiye Angeline yakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
May 24, 2025
Ingabo za Ukraine zirwanira mu Kirere zatangaje ko u Burusiya bwagabye ibitero bya drones 250 n’ibisasu bya misile karabutaka birenga 14 
May 24, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Ba nyir’inzu bakomeje kwitendeka ku bakodesha; Umuti w’iki kibazo uzaba uwuhe?

Mu gihe ikibazo cy’amacumbi gikomeje gufata indi ntera mu gihugu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, ubuzima ku bantu bakodesha…

5 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Burundi: Intambara ikomeye hagati y’imbonerakure na polise ishaka gufata ushinjwa guhohotera utavuga rumwe n’ubutegetsi

Kugerageza guta muri yombi ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu gitero cyagabwe ku murwanashyaka utavuga rumwe n’ubutegetsi byahindutse imirwano…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Umwuka mubi hagati ya Gen. Muhoozi na Jenerali ba FARDC ukomeje kuba agatereranzamba

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari mu makimbirane akomeye na bamwe mu bayobozi b’ingabo za Repubulika…

2 Min Read
AMAKURU

Nyagatare: Umuyobozi wa Ibuka Bimenyimana Jean de Dieu arifuza ubufatanye kugira ngo imiryango 153 itarabona amacumbi iyabone

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Nyagatare, Bimenyimana Jean de Dieu, avuga ko n’ubwo hakozwe byinshi bigamije gufasha abarokotse Jenoside…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?