igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Xabi Alonso yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Real Madrid
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > Uncategorized > Xabi Alonso yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Real Madrid
Uncategorized

Xabi Alonso yasinye amasezerano y’imyaka itatu muri Real Madrid

IYAKAREMYE FERDINAND
Last updated: May 25, 2025 4:17 pm
IYAKAREMYE FERDINAND
Share
SHARE

Xabi Alonso yagizwe umutoza wa Real Madrid mu gihe cy’imyaka itatu, asimbuye Carlo Ancelotti werekeje mu Ikipe y’Igihugu ya Brésil.

Iyi kipe yatangaje ko aya masezerano azatangira tariki ya 1 Kamena 2025 kugeza ku ya 20 Kamena 2028.

Alonso yerekeje muri Real Madrid nyuma yo gutandukana na Bayer Leverkusen yahesheje Igikombe cya Shampiyona y’u Budage, Igikombe cy’Igihugu ndetse Super Coupe mu myaka itatu gusa.

Uyu Munya-Espagne kandi asubiye muri Real Madrid yakiniye imikino 236 hagati ya 2009 na 2014. Yatwaranye na yo UEFA Champions League mu 2014, Igikombe cya Shampiyona inshuro imwe, Ibikombe by’Umwami bibiri ndetse na Super Coupe ya Espagne imwe.

Alonso kandi yatangiriye umwuga w’ubutoza mu makipe y’abato ya Real Madrid, aho mu mwaka w’imikino wa 2018/19 yahesheje iy’abatarengeje imyaka 14 Igikombe cya Shampiyona.

Icyakora, uyu mugabo afite akazi gakomeye ko kuzahura iyi kipe kuko yagize umwaka mubi cyane w’imikino, aho nta gikombe yegukanye.

Si ibyo gusa kuko yanatandukanye n’abakinnyi bari bayimazemo igihe kinini nka Luka Modrić, Lucas Vázquez n’abandi.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Yuko, umukecuru w’imyaka 89 aracyabasha gukina filime z’urukozasoni
Next Article Indi mirambo 20 y’indwanyi za ISWAP yabonetse
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Senior Manager Trade Finance at BPR by 28/05/25
May 25, 2025
Bakorewe igitangaza n’ikigo cy’ishuri nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo
May 25, 2025
IT Change & Governance Manager(1) at BPR: Deadline: 28/05/25
May 25, 2025
Senior Manager Ecosystem and Value Chain Banking at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025
Consumer Protection Manager at BPR: Deadline :May 28th, 2025
May 25, 2025

You Might Also Like

Uncategorized

Ukekwaho kwica Muhongerwa warokotse Jenoside yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica Muhongerwa Chantal, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, akaba yari atuye…

2 Min Read
Uncategorized

Bugesera: Abagizi ba nabi bishe uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

Mu karere ka bugesera harimo gushakishwa abagizi ba nabi bivuganye uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 aho yishwe atewe ibyuma. Mu…

2 Min Read
Uncategorized

Rubavu: Umugabo yasanzwe muri Lodge yapfuye amazemo iminsi ibiri yose

Umugabo ukomoka mu Karere ka Rwamagana yasanzwe mu nzu icumbikira abantu (Lodge) yo mu Karere ka Rubavu yapfuye, Ubuyobozi bw’Akarere…

2 Min Read
Uncategorized

Munyakazi Sadate: “Nigeze gukena kugera n’aho ngurisha intebe zo mu nzu” yatanze amasomo kubashaka gutera imbere

Umunyemari w’Umunyarwanda, Munyakazi Sadate, uzwi cyane mu bijyanye n’ubucuruzi no gushora imari, yatangaje ko nubwo ubu abarirwa mu baherwe bo…

3 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?