igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Yago Pondat yikomye abayobozi mu nzego zimwe na zimwe z’igihugu Harimo na Minisitiri w’urubyiruko
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Yago Pondat yikomye abayobozi mu nzego zimwe na zimwe z’igihugu Harimo na Minisitiri w’urubyiruko
AMAKURU

Yago Pondat yikomye abayobozi mu nzego zimwe na zimwe z’igihugu Harimo na Minisitiri w’urubyiruko

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: April 29, 2025 11:29 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Nyarwaya Umunyakakuru ukorere kuri You Tube uherutse guhunga igihugu avuga ko ahunze agatsiko k’abashakaga kumugirira nabi, agahungira mu gihugu cya Uganda. Avuga ko bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu bamushija ibyaha mu gihe nta rukiko na rumwe rwamuburanyishije ngo ahamwe na byo?

Amashusho akomeje gusakazwa ku rubuga rwa X uyu Nyarwaya yikomye Ministiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, ngo kuko aherutse gukora igisa no kumwangisha abafana be yita Big Energy gusa urwego rw’ubugenzacyaha bwo bwasabye urubyiruko kugendera kure iyo Big Energy kuko ari agatsiko atari abafana nk’uko uyu Yago abivuga.

Mu magambo ye Yago avuga kuri Ministiri w’urubyiruko yagize ati: “Abayobozi bamwe mwitwaza ububasha bw’inzego muhagarariye mugashyiraho umuntu ibyaha n’urukiko rutamuhamije, ibyo ni akarengane. Iyo mba ndi umuntu mubi, mba narabareze kuri H.E Paul Kagame. Narabahunze mwebwe n’iyo Showbiz yanyu, ariko mukomeza kungendaho. Ese koko mwanze kumpa amahoro?”

Yakomeje agira ati: Minisitiri w’urubyiruko ushinze urubyiruko akajya kuri camera akavuga ngo’ mwa bana mwe ntimuzongere kuvuga kuri Big Energy bariya bantu baba bafite amakuru’ ibyo bisobanuye iki? uko ni ukunyica ni ukunteza abantu.”

YAGO: Abayobozi bamwe mwitwaza ububasha bw’inzego muhagarariye mugashyiraho umuntu ibyaha n’urukiko rutamuhamije, ibyo ni akarengane. Iyo mba ndi umuntu mubi, mba narabareze kuri H.E Paul Kagame.

Narabahunze mwebwe n’iyo Showbiz yanyu, ariko mukomeza kungendaho. Ese koko… pic.twitter.com/TEjhoHidwP

— Urinde Wiyemera? (@kemnique) April 29, 2025

Si ubwa mbere Nyarwaya Innocent yumvikanye yikoma bamwe mu bayobozi b’inzego zimwe na zimwe z’igihugu kuko yaherukaga gukora igisa no guterana amagambo n’umuvugizi w’Urwego rw’ubugenzacya RIB Dr. MURANGIRA B. Thierry.

Mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Primo Media Rwanda, Taliki 3 Nzeri 2024, Dr. Murangira yatangaje ko ubwo Yago yahungaga, RIB yari yaratangiye kumukurikiranaho ibyaha biremereye birimo kubiba amacakubiri n’ivanguramoko.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida wa Guinea yahuye na Perezida Kagame w’ u Rwanda
Next Article Trump yavuze ko ari we uyoboye Isi
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUIMIKINO

MIGI yahagaritswe na FERWAFA mu mupira w’amaguru mu Rwanda umwaka 1

Komisiyo Ngengamyitwarire ya FERWAFA, tariki ya 22 Werurwe 2025 yagaritse Umutoza Wungirije wa Muhazi United, Mugiraneza Jean Bapiste ’Migi’, umwaka…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Mike Waltz, yakuwe ku nshingano na Perezida Trump

Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika yakuye ku nshigano Mike Waltz wari umujyanama mu bya Gisirikare w’iki gihugu bikaba…

1 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Icyiciro cya mbere cy’abazungu bivugwa ko bahohoterwa muri Afrika y’Epfo cyatwawe muri Amerika

Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2025 ni bwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye gutwara icyiciro cya mbere cy’abazungu zivuga…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGAUTUNTU N' UTUNDI

Umubyeyi yabyaye abana batandatu icyarimwe bitangaza benshi

Umugore w’imyaka 32 wo mu mudugudu wa Nyamufumura, mu karere ka Sheema, yabyaye abana batandatu icyarimwe, ibintu byatangaje benshi ariko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?