Uwitwa Nshimiyimana Bonane umusore ufifte imyaka 23 usanzwe abana na nyina mu Mudugudu wa Nkamba, Akagari ka Banda, Umurenge wa Rangiro, ho mu karere ka Nyamasheke yafashwe ubwo yashakaga kwica nyina umubyara yifashishije umuhini, hanyuma nyina amucitse, afata ingurube ya mushiki we ayihondaguza wa muhini kugeza ipfuye.
Umuturanyi w’uru rugo asobanura ko uyu musore ibi bikorwa Nshimiyimana akora bituma bakeka ko yaba akoresha ibiyobyabwenge, kuko ngo ubwo yatahaga yaje asaba nyina ibiryoamubwira ko ntabyo.
Yagize Ati: “Umusore yahise yuzura umujinya afata umuhini abwira nyina ko agiye kumwica. Kuko butari ubwa mbere agerageza gushaka kumwica, nyina yahise yirukankira mu nzu arakinga. Umusore amubuze afata amabuye amenagura ibirahuri by’inzugi n’amadirishya ashaka aho yinjirira ngo asange nyina mu nzu amwice. Abuze uko amwinjirana afata wa muhini ahondagura n’uburakari bwinshi ingurube ya mushiki we yari iri mu kibuti kugeza ipfuye.”
Si uyu muturanyi gusa kandi n’undi na we ati: “Twahise duhamagara ubuyobozi n’inzego z’umutekano baraza baramufata bamujyana kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo ngo abibazwe.”
Aba bose bahamya ko atari ubwa mbere uyu musore agerageza gushaka kwica nyina yamubura akahuka amatungo cyangwa imyaka mu murima kuko yari amaze amezi 3 avuye muri Transit center ya Kagano, ubwo nab wo yari yamubuze agatemagura insina agahita anica ihene iri mu rugo, ariho bahera bavuga ko yaba akoresha ibiyobyabwenge.
Mukankusi Athanasie, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yatangaje ko babimenye, kandi ko ko ari amakimbirane ababaje.
Yagize ati: “Uretse n’umuntu, n’itungo kuryica urihohoteye nk’uko yagize iriya ngurube bihanwa n’amategeko. Abaturage bacu bakwiye kwirinda amakimbirane.”
Yakomeje agira ati: “kuba umwana yashaka kwica nyina umubyara ni amahano rwose. Barebe indangagaciro z’umuco nyarwanda abe ari zo bagenderaho,birinde ibyaha kuko byabakururira ibihano bikomeye. Abagiranye amakimbirane bashake abayobozi babunge cyangwa hafatwe izindi ngamba aho gushaka kwamburana ubuzima.”
Yasobanuye ko hari n’izindi ngo muri ako Karere bafite na zo zibana mu makimbirane, bakaba bagerageza kuzigisha hakaba iziyavamo ndetse n’izikiri gufata ayo masomo kuko ari bikiri urugendo kandi hari izinangira zikaba zagirwa izindi nama zikubiyemo kwirinda kwishora mu byaha.