igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Yatoraguye Miliyoni 100 Frw mu Kimoteri, bamuhemba ubusa buri buri
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Yatoraguye Miliyoni 100 Frw mu Kimoteri, bamuhemba ubusa buri buri
AMAKURU

Yatoraguye Miliyoni 100 Frw mu Kimoteri, bamuhemba ubusa buri buri

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: April 22, 2025 10:09 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Mu mujyi wa Bela Bela, uherereye mu Ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo, haravugwa inkuru idasanzwe y’umugabo werekanye ubunyangamugayo bwo ku rwego rwo hejuru nyuma yo gutoragura amafaranga menshi cyane mu kimoteri, akayajyana kuri Polisi aho kuyakoresha cyangwa kuyagumana.

Uyu mugabo, utatangajwe amazina ye mu itangazamakuru, akora akazi ko kwita ku busitani (gardener) kandi ubuzima bwe busanzwe afite ubukene. Nk’uko byatangajwe, ubwo yari mu mirimo ye isanzwe, yabonye isanduku y’imyanda iri hafi y’inyubako y’ubucuruzi ya Shoprite, ayegera ayisangamo amafaranga apfundikiye neza.

Iyo sanduku yari irimo amafaranga angana na ZAR miliyoni 2 (amafaranga y’Afurika y’Epfo), ahwanye na miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda (Frw). Ni amafaranga atari make ku muntu uwo ari we wese, cyane cyane ku muntu usanzwe abayeho mu bukene.

Akimara kubona ayo mafaranga, ntiyigeze ashidikanya cyangwa ngo ajye kuyihisha. Ahubwo yahise yihutira kuyajyana kuri sitasiyo ya Polisi, avuga ko atari aye kandi ko ashaka ko nyirayo ayasubizwa. Polisi yatangiye iperereza maze hashira igihe gito bamenya nyir’amafaranga, barayamugarurira.

Nyamara icyatangaje benshi ni uko uyu mugabo yahawe igihembo cy’ikarita yo guhahisha ya ZAR 500, ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda arenga gato ibihumbi 37 Frw. Iki gihembo cyafashwe n’abatari bake nk’igisebanya, cyane ko ayo yasubije yari menshi cyane.

Iyi nkuru yakwirakwiye mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, itera impaka ndende. Bamwe baramushimiye, bavuga ko yakoze igikorwa cy’indashyikirwa, kigaragaza ubunyangamugayo, ubupfura n’indangagaciro za kimuntu.

“Ni umuntu w’intwari. Koko ubunyangamugayo buracyabaho. Uwo niwe muntu ukwiye kuba icyitegererezo,” umwe mu batuye Bela Bela yabwiye itangazamakuru.

Ariko hari n’abandi babifashe ukundi, bavuga ko uwo mugabo yahushije amahirwe y’ubuzima, kuko ayo mafaranga ngo yari ashobora kumuvana mu bukene.

“Imana yari yamuhaye ayo mafaranga ngo ave mu bibazo. Ariko aho kuyakoresha ngo yiteze imbere, ayasubije! Ni ikigwari,” undi muturage yikomye.

Iyi nkuru yashyize ahagaragara ikibazo gikomeye abantu benshi bibaza: Ese ubunyangamugayo buruta iki? Ni ikihe kiruta ikindi hagati yo kugira umutima ukeye n’ukwishyira hejuru utunze ibintu byinshi wakuye mu nzira zitazwi?

Hari abavuga ko ubupfura butagura byinshi, ariko bugira agaciro gakomeye ku muntu n’umuryango. Ariko kandi, mu buzima abantu babayemo buri munsi bwuzuyemo ubukene n’ubushomeri, usanga kwihanganira ibishuko nk’ibi ari ibintu bidashoborwa na buri wese.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Izina Fransis si ryo zina rye bwite. Dore ibindi wamenya byerekeye Nyirubutungane Papa witabye Imana
Next Article Ikipe y’igihugu amavubi bagiye gukina na ikipe ya Algeria
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umuyobozi ukomeye mu Burundi yagaragaje ko Perezida Kagame yashatse kwiyunga na Nkurunziza bikanga
May 23, 2025
Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yatangaje ko u Buhinde bwafungiye amazi igihugu cya Pakistan
May 23, 2025
Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Jennifer Lopez yajyanywe mu nkiko azira amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga
May 23, 2025
Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agiye kugeza ijambo ku Banye-Congo nyuma yo kwamburwa ubudahangarwa
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGAPOLITIKE

Benjamin Netanyahu yateguje ukwihorera ku gitero Aba-Houthis bagabye ku gihugu cye

Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, yatangaje ko Israel igiye kwihorera ku nyeshamba z’aba ba-Houthis zayigabyeho igitero cy’igisasu cyo mu…

1 Min Read
AMAKURUUBUZIMAUTUNTU N' UTUNDI

Nyanza: Umusore ufite imyaka 18 yasambanyije inkoko kugeza ipfuye neza neza by

Umushumba w’amatungo magufi (ihene) wo mu karere ka Nyanza arakekwaho gusambanya itungo ry’inkoko rigapfa. Byabereye mu Mudugudu wa Nyagatovu mu…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Abaturage ba RDC basabye ko igihugu cyabo cyagabanywamo ibihugu bitatu

Abaturage hamwe n’abanyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) barasaba impinduka zikomeye mu mikorere y’igihugu, aho bifuza ko…

2 Min Read
AMAKURU

ABAKORA UMWUGA W’UBUKOMISIYONERI BASABWE KUGANA ISHURI NGO BANOZE UMWUGA BAKORA.

Urugaga rw'abahuza abaguzi n'abagurisha mu Rwanda rufite ishuri ritanga amasomo kuri uyu mwuga w'ubukomisiyoneri bityo barasaba abakora uyu mwuga ko…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?