Tobias Thyberg wari wagizwe Umujyanama Mukuru wa Suède mu by’umutekano, yeguye nyuma y’amasaha make ashyizwe kuri uyu mwanya kubera amafoto ye y’ubwambure yacicikanye mu itangazamakuru.
Bivugwa ko aya mafoto yafashwe kera ubwo Thyberg yakoreshaga konti ye ku rubuga rwitwa ‘Grindr’ ruhuza abantu baryamana bahuje igitsina.
Yasakajwe mu ibanga binyuze kuri email itazwi, yoherezwa mu biro bya Minisitiri w’Intebe wa Suède, Ulf Kristersson, ndetse yoherezwa mu bitangazamakuru bitandukanye.
Ikinyamakuru Dagens Nyheter kiri mu byakiriye aya mafoto, cyatangaje ko Thyberg wabaye Ambasaderi wa Suède muri Ukraine, yagizwe umujyanama saa sita za manywa ku wa 8 Gicurasi 2025, nyuma y’iminota 30 iyo email ihita yoherezwa.
Byageze saa sita z’ijoro, Thyberg atangariza icyo kinyamakuru ko yeguye kuri uwo mwanya, yemeza ko ayo mafoto ari aye ndetse ko yagombaga kubivuga hakiri kare ko ayo mafoto ahari.
Amakuru avuga ko ayo mafoto yafashwe mu myaka itandatu cyangwa irindwi ishize. Yari abitswe mu ibanga kuko atigeze ashyirwa ahagaragara mbere hose.
Minisitiri w’Ubutabera wa Suède, Gunnar Strommer, yavuze ko ayo mafoto atigeze agaragara ubwo bakoraga igenzura ku hahise ndetse n’ibiranga Thyberg mbere yo guhabwa uwo mwanya, anemeza ko byari bikwiye ko abyivugira.
Ibi byateje impaka nyinshi muri Suède, aho bamwe bibaza impamvu igihugu gishyira ku mwanya umuntu nk’uwo kitabanje kumukoraho icukumbura rihagije.
Nyuma yo kumenya aya makuru, Minisitiri w’Intebe wa Suède yahise atangiza iperereza ngo hamenyekane uburyo ayo mafoto yashyizwe hanze n’impamvu atigeze agaragara ubwo bakoraga igenzura ku biranga Thyberg ndetse n’ahahise he.
Thyberg yari agiye kuri uwo mwanya nyuma yo gusimbura Henrik Landerholm wawukuweho nyuma yo gushinjwa guta muri hoteli impapuro zirimo amakuru y’ibanga.