igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Yicaye ku gatebe k’abasimbura NTWARI Fiacre n’Ikipe ye ya Kaizer Chiefs begukanye Nedbank Cup

NSHUTIYIMANA Cyprien
Last updated: May 11, 2025 1:03 am
NSHUTIYIMANA Cyprien
Share
SHARE

Nyuma yo y’uko Kaizer Chiefs ikinamo Umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Ntwari Fiacre, itsinze Orlando Pirates ibitego 2-1, ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya Nedbank Cup iyi kipe isibye amateka mabi yo kumara imyaka 10 idatwara igikombe.

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025, ubwo umukino waberaga kuri Moses Mabhida Stadium iri mu mujyi wa Durban ni bwo bitwaraga neza banahita begukana iki gikombe.

Kaizer Chiefs, uyu mwaka w’imikino ntiyahiriwe na Shampiyona, yo ihitamo gushyira imbaraga mu bindi bikombe bikomeye bikinirwa imbere muri Afrika y’Epfo.

Iri Rushanwa rya Nedbank Cup yegukanye rero na ryo ni rimwe muri aya marushanwa yashyizemo imbaraga detse muri 1/2 cyaryo Kaizer Chiefs yahuye na Mamelodi Sundowns iyikuramo iyitsinze ibitego 2-1 mu buryo butoroshye na mba maze igera ku mukino wa nyuma.

Yaje kuhahurira na Orlando Pirates yahabwaga amahirwe menshi yo kuryegukana. maze birangira Ibitego bya Gaston Sirino ku munota wa 10 na Yusuf Maart ku wa 80, ari byo bihesheje Kaizer Chiefs igikombe ku gitego kimwe Orlando Pirates yari yatsindiwe na Evidence Makgopa.

Kaizer Chiefs yaherukaga guterura igikombe kimwe mu bikomeye bikinirwa muri Afurika y’Epfo mu 2014/15, ubwo yatwaraga icya Shampiyona.

Iyi kipe ntiyigeze iha amahirwe umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Ntwari Fiacre, kuko yashyizwe ku ntebe y’abasimbura.

Ntwari utari kubona umwanya uhagije wo gukina muri iyi kipe, ni umwe mu bashobora kuyisohokamo mu mpera z’umwaka w’imikino, nubwo yatwaye igikombe.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Umuvumo uvuyeho Harry Kane ateruye igikombe cya mbere mu mateka
Next Article Rutsiro: Abantu 14 bakomerekeye mu mpanuka ya Coaster 2 zagonganye
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

U Bwongereza: Abahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bagiye kujya bahabwa imiti igabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina
May 24, 2025
REG VC mu kwitegura Shampiyona igiye kuza, yatangiye kwibikaho abakinnyi
May 23, 2025
Kaminuza ya Harvard yajyanye Leta Zunze ubumwe za Amerika mu nkiko
May 23, 2025
Kuki Abanyamakuru batajya bubaka ingo ngo zirambe? Dore abanyamakuru babishoboye
May 23, 2025
Human right watch yamaganye ubwicanyi bukorwa n’abarwanyi ba Wazalendo
May 23, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Nyanza: Umugabo afungiwe gutema umuvandimwe we amuhindura intere

Mu Murenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, haravugwa urugomo rukabije rwakorewe umugabo witwa Gasigwa Jean Damascène, watemwe n’umuvandimwe we witwa…

2 Min Read
AMAKURU

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 360 bari baragizwe imbohe na FDLR muri RDC

Ku wa 17 Gicurasi 2025, Abanyarwanda 360 biganjemo abagore n’abana bakiri bato, bakiriwe ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira…

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Leta ya Congo yamaganye ikoreshwa ry’amashilingi ya Uganda muri iki Gihugu

Agashami gashinzwe gusesengura ibipimo muri Minisiteri, nyuma y’urugendo rwakoze mu Ntara ya Ituri kuva ku wa 14 kugeza ku wa…

2 Min Read
AMAKURUIMIKINOMU MAHANGA

Twitege iki ku mukino wa ½  cya UEFA Champions League?

Kuri uyu wa kabiri taliki 29 Mata 2025, ku isaha ya Saa 21:00 Kuri Sitade ya Emirates mu mujyi wa…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?