Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yagaragaje ibyo yavuze byuko Abashinwa benshi barimo kurwanira Uburusiya mu ntambara
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko abasirikare b’Abashinwa 155 bari mu rugamba ku ruhande rw’Uburusiya mu ntambara yo muri Ukraine.
Zelensky yavuze aya magambo nyuma y’uko abarwanyi babiri b’Abashinwa bafatwaga muri iki cyumweru, ari na bwo bwa mbere Ukraine ishinje Ubushinwa ku mugaragaro ko butera inkunga Uburusiya mu rugamba.
Aganira n’abanyamakuru ku wa Gatatu, Zelensky yongeye gusobanura ko hari “Abashinwa benshi” barimo gufasha Uburusiya, hakurikijwe amakuru yatangajwe na guverinoma ye.
Ku wa Kane, umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Ubushinwa, Lin Jian, yasubije avuga ko Ubushinwa bugerageza guha impanuro z’ubushishozi ku mpande zose, bityo bukaba butagomba kuvugwaho amagambo atariyo. Yongeyeho kandi ko “Ubushinwa butagize uruhare mu mfu n’amakuba byabaye muri Ukraine” kandi ko bushyigikiye uburyo bw’amahoro mu gukemura ikibazo cy’intambara.
Lin Jian yashimangiye ko abasirikare b’Abashinwa barimo kurwana ku ruhande rw’Uburusiya babikora ku giti cyabo, bitabaye ngombwa ko habaho ubufasha bw’Ubushinwa nk’uko bivugwa.