Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda (RAF) ryashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 11 bazahagararira igihugu muri Marathon Mpuzamahanga ya Kigali izaba ku nshuro yayo ya 20 ku wa 8 Kamena uyu mwaka.
Abakinnyi batangajwe batangiye umwiherero kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Gicurasi, muri La Palisse Hotel i Nyamata.
Ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri igizwe n’abagabo batandatu ndetse n’abagore batanu, bazahatana mu byiciro birimo Full Marathon y’Abagabo, Half Marathon y’Abagabo na Half Marathon y’Abagore. Nta mukinnyi watoranyijwe mu bagore bakina Full Marathon nk’uko byagenze no mu 2024.
Muri irushanwa riheruka kuba mu 2024, Abanyarwanda Mutabazi Emmanuel na Imanizabayo Emeline begukanye umudali wa Bronze nyuma yo kuba aba gatatu mu bagabo n’abagore basiganwe mu cyiciro cya Half Marathon.
Kigali International Peace Marathon ikinwa mu byiciro bitatu ari byo ‘Full Marathon’ y’ibilometero 42.195, Half Marathon y’ibilometero 21.098 na Run for Peace [ku batarushanwa] y’ibilometero 10.
Kwiyandikisha ku bazitabira iri rushanwa birakomeje aho bikorerwa ku rubuga rwaryo.
Abanyamahanga bishyura 80$ na 77€, abaturutse muri Afurika y’Iburasirazuba bakishyura 60$ na 57€ naho ababa mu Rwanda bakishyura 8000 Frw nk’uko bimeze ku Banyarwanda.
Abazasiganwa mu cyiciro cya “Run for Peace” bazishyura 5000 Frw, abaziyandikishiriza hamwe nk’ikigo bazishyura 1000$, abashaka kwitabira nk’abanyacyubahiro bishyure 500$. Ni mu gihe abanyeshuri n’abatarengeje imyaka 18 bo bemerewe kwitabira batishyuye, ariko bariyandikishije.
Abakinnyi bazahagararira u Rwanda muri Kigali International Peace Marathon 2025:
Half Marathon y’Abagabo: Manirafasha Primien (Sina Gérard), Ingabire Victor, Nsabimana Jean Claude na Nshimiyimana Emmanuel (bose ba APR AC).
Full Marathon y’Abagabo: Ntirenganya Fidèele (Sina Gérard) na Hitimana Noël (APR).
Half Marathon y’Abagore: Imanizabayo Emeline na Niyonkuru Florence (ba Sina Gérard AC), Musabyeyezu Adeline na Ibishatse Angélique (ba APR) na Uwizeyimana Jeanne Gentille (Police).
Abatoza ni Karasira Eric (APR) na Kanyabugoyi Anicet (Sina Gérard).