Urwego rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, IRMCT, rwagaragaje ko gufungura by’agateganyo Kabuga Félicien bitakoroha mu gihe atarabona igihugu kimwakira.
Mu 2023, abacamanza ba IRMCT bafashe umwanzuro wo guhagarika kuburanisha Kabuga wakurikiranwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nyuma y’aho inzobere mu by’ubuzima zigaragaje ko adafite ubushobozi bwo kuburana.
Izi nzobere zagaragaje ko Kabuga atashobora kwitabira urubanza ngo arwumve neza, kandi ko nta cyizere ko ubuzima bwe bwo mu mutwe buzamera neza ku buryo yazashobora kuburana.
Nubwo Kabuga atakiburana, yakomeje gufungirwa by’agateganyo muri gereza ya IRMCT mu gihe ategereje ko hari igihugu cyamwakira. Keretse u Rwanda, nta kindi gihugu kiremera kumwakira.
Mu nama ntegurarubanza yabaye kuri uyu wa 1 Gicurasi 2025, Umucamanza Carmel Agius yagaragaje ko bitashoboka ko umuntu ufungiwe muri gereza y’uru rukiko yafungurwa kugira ngo agume mu Buholandi.
Ati “Nta muntu ufungiwe muri gereza y’uru rukiko wafungurwa ngo yemerererwe kuguma muri iki gihugu cy’Abaholandi.”
Umushinjacyaha yibukije ko u Rwanda rwemera kwakira Kabuga, kandi ko rwubahiriza amategeko mpuzamahanga arengera imfungwa, rukanagira ibitaro bigezweho byamwitaho mu gihe yarwara.
Yagize ati “Ubushinjacyaha bubona ko mu gihe afungiwe hafi y’abana be, mu gihugu cy’u Burayi, ni ibintu Kabuga n’umuryango we bashobora kwifuza ariko ntabwo ari inshingano z’uru rukiko.”
Uyu mushinjacyaha yakomeje ati “Niba rero iburanisha ryarahagaze, nta mpamvu yo gukomeza gufungirwa aha ngaha. Kuri ubu, u Rwanda ni cyo gihugu cyonyine cyemeye kumwakira.”
Umucamanza Carmel Agius yagaragaje ko mu gihe Kabuga n’abanyamategeko be batabyifuza, urukiko rwa Loni rudafite ububasha bwo kwemeza ko yoherezwa mu Rwanda.
Uyu mucamanza kandi yavuze ko nubwo abanyamategeko ba Kabuga barimo Me Emmanuel Altit bakora ibishoboka kugira ngo umukiriya wabo afungurwe by’agateganyo, kumufungura by’agateganyo ubu bitoroshye.
Ati “Bwana Kabuga agiye kumara umwaka n’igice kuva urubanza ruhagaritswe. Nubwo ubwunganizi bukora ibishoboka byose kugira ngo abe yafungurwa by’agateganyo, ntituzi igihe azafungurirwa kugeza mu minsi iri imbere mike. Urugereko rwa mbere rw’iremezo ruremeza ko kumurekura by’agateganyo bitoroshye muri iki gihe.”
Kabuga yafatiwe mu Bufaransa muri Gicurasi 2020, nyuma y’imyaka 26 yihishe ubutabera. Mu Ukwakira uwo mwaka, yashyikirijwe IRMCT kugira ngo imuburanishe.