Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko cyahagaritse imikoranire yose cyari gifitanye n’u Budage nyuma y’imyitwarire ya Ambasaderi w’icyo gihugu cyo mu Burayi idahwitse.
Ni amakuru akubiye mu itangazo ryashyizwe hanze ku wa 25 Gicurasi 2025 n’Umuvugizi w’Agateganyo wa UPDF, Chris Magezi.
Iryo tangazo rivuga ko icyo cyemezo cyafashwe bitewe n’uruhare rutaziguye rwa Ambasaderi w’u Budage muri Uganda, Mathias Schauer, mu bikorwa bigamije guhirika ubutegetsi muri iki gihugu.
Col Magezi yavuze ko icyo cyemezo cyashingiwe ku makuru yizewe ava mu butasi bwa Uganda, yemeza ko Amb Schauer ari gukorana n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhirika ubutegetsi bwa Uganda.
Ati “Ubufatanye bwose buzakomeza guhagarara kugeza ubwo hakemuwe byuzuye iki kibazo cya Ambasaderi [Schauer] ukomeje gukorana n’imitwe ya politiki n’iyitwara gisirikare ikorera mu gihugu irwanya Guverinoma ya Uganda.”
Ku itariki 23 Gicurasi 2025 ni bwo UPDF yatangiye gushinja Ambasaderi Schauer gushyigikira imitwe y’abantu barwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni.
Ni imitwe iri kuvuka ku bwinshi mu gihe hitegurwa amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2026, igamije guhungabanya umutekano w’ahahurira abantu benshi no kwangiza ibikorwaremezo.
Col. Magezi yavuze ko inzego z’ubutasi za Uganda ziryamiye amajanja nyuma yo kumenya ko mu bice bitandukanye bya Uganda hari iyo mitwe ishyigikiwe n’abarimo Ambasaderi Schauer.
Uganda n’u Budage bifatanya mu bikorwa bitandukanye bya gisirikare, nko gutanga amahugurwa, gutanga ibikoresho bigezweho, kurwanya iterabwoba no kubungabunga umutekano, ubutabazi bw’ibanze inkunga mu by’ubuzima, amasomo mu bya gisirikare n’ibindi.