igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Justin Bieber n’umugore bagiye kwaka gatanya
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Justin Bieber n’umugore bagiye kwaka gatanya
IMYIDAGADURO

Justin Bieber n’umugore bagiye kwaka gatanya

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 27, 2025 12:23 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Nyuma y’iminsi bivugwa ko umuhanzi Justin Bieber n’umugore we Hailey Bieber batabanye neza, ubu aba bombi baravugwaho kuba bari mu nzira yo kwaka gatanya.

Si ibanga ko umubano w’umuhanzi Justin Bieber n’umunyamideli Hailey Baldwin Bieber, wakunze kurangwa n’ibibazo ndetse byavuzwe kenshi ko bagiye gutandukana.

Ku wa 9 Gicurasi 2023, bombi baratunguranye bakora ibirori byo gusezerana bwa kabiri ndetse banatangaza ko bagiye kwibaruka umwana wabo wa mbere.

Icyo gihe Justin Bieber yatangaje ko umubano wabo wari warajemo agatotsi gusa kuva bamenya ko bagiye kubyara bahisemo kongera kuwubyutsa ari na yo mpamvu basezeranye bundi bushya.

Icyakoze ibyo gusezerana bwa kabiri no kuba baribarutse imfura yabo muri Kanama 2024, ntabwo byabujije ko urugo rwabo rukomeza kuvugwamo umwuka mubi.

Ibi byakomeje no kuvugwa ndetse mu minsi ishije ubwo Justin Bieber yandikaga amagambo akakaye ku mugore we abinyujije kuri Instagram, aho yemeye ko ajya amutuka gusa agahita abisiba nyuma y’uko abantu bamunenze.

Byatije umurindi amakuru avugwa y’uko bombi babanye nabi.

Kuri ubu Radar Online yatangaje ko hari amakuru akomeje kuvugwa y’uko Bieber na Hailey bari mu nzira yo kwaka gatanya.

Aya makuru avuga ko mu minsi ishize Hailey Bieber yasohokanye n’inshuti ze zirimo abanyamideli bazwi nka Kylie na Kendall Jenner, aho bishimanye bigatinda.

Bivugwa ko iki gihe Hailey yari arimo kwizihiza ko ibye na Justin biri kurangira ndetse ko yafashe umwanzuro wo kumwaka gatanya.

Gusa nubwo aya makuru yavuzwe, ntabwo Hailey yigeze abitangaza kumugaragaro.

Umwe mu bantu bamwegereye yatangaje ati “Hailey ari gukora ibishoboka ngo yitandukanye na Justin. Kandi asigaye anisohokana batar ikumwe. Justin na we kandi aba yibereye mu bintu bye. Biratekerezwa ko Hailey yaba ari kwishimira ko batandukanye”.

Ibi bivuzwe mu gihe hashize iminsi byaravugwaga ko bombi batakibana mu nzu imwe aho umwe asigaye yibana ku giti cye.

Ni mu gihe Justin Bieber we avugwaho kuba yarasubiye ku gukoresha ibiyobyabwenge bitewe n’imyitwarire amaze iminsi agaragaza.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Justin Bieber mu nzira zo gutandukana n’umugore we
Next Article Ubusabe bw’Amagaju bwo kudakina umukino na Muhazi Utd bwanzwe na FERWAFA
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Perezida William Ruto arasabwa kwishyura abaguye mu myigaragambyo
June 1, 2025
Umuhanzi Sarkodie yashimiye Akon byimazeyo
June 1, 2025
Sheebah Karungi yateguje igitaramo muri Kampala Serana Hotel
June 1, 2025
Ibisambo bya Gicumbi akabo kashobotse
June 1, 2025
Umuhanzikazi w’icyamamare Taylor Swift yishyuye miliyoni 360$ ngo yisubize uburenganzira ku ndirimbo ze
June 1, 2025

You Might Also Like

IMYIDAGADURO

Niba ukunda Filime ziteye ubwoba, Dore filime 10 zikunzwe cyane wareba

Filime ziteye ubwoba (horror movies) ziri mu bwoko bwa filime zikundwa n’abantu benshi ku isi, nubwo hari abazitinya ntibashobore kuzireba…

5 Min Read
IMYIDAGADURO

Indirimbo ya Khalfan Govinda, Marina na Jay C yari yasibwe kuri You Tube yagaruwe

Indirimbo ya Khalfan Govinda, Marina na Jay C We made it, yari yasibwe kuri You Tube yagaruwe nyuma y'uko Khalifan…

1 Min Read
IMYIDAGADURO

Ibya Khalfan na Marina bikomeje kuba bibi cyane

Muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru bitandukanye hakomeje kumvikana guterana amagambo hagati ya Marina na Khalfan bari…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Dr Jose Chameleone yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali hamwe na murumuna we Weasel

Umuhanzi ukomoka muri Uganda kuri ubu uri mu Rwanda Jose Chameleone na murumuna weWeasel, basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?