igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Marina yasubije Khalifan mubwishongozi bwakaminura muhini
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > IMYIDAGADURO > Marina yasubije Khalifan mubwishongozi bwakaminura muhini
IMYIDAGADURO

Marina yasubije Khalifan mubwishongozi bwakaminura muhini

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 27, 2025 7:51 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umuhanzi Marina yatangaje ko atari azi ko mugenzi we Khalifan Govinda agira ubwenge yise buke nyuma y’uko Khalifan yari yanditse ko uwo muhanzikazi akwiye kumusaba imbabazi kubera kumusuzugura.

Iyi ntambara y’amagambo yatangirijwe ku mbuga nkoranyamabaga zaba bombi ubwo Khalifan yandikaga ku rubuga rwe rwa Instagram avuga ko icyo Marina agamije ari ukumuzimya.

Intandaro y’ako gahinda ka Khalifan, ni uko yari aherutse gushyira ahagaragara indirimbo yafatanyije n’abarimo Marina na Jay C, akaba yarababajwe n’uko Marina yahise ashyira ahagaragara indirimbo ye nta gihe na gito giciyeho ishyizwe ahagaragara.

Yanditse ati: “Ubusanzwe ndi umuhanzi witonda cyangwa se nkaba ndi umuhanzi uzi kubana n’abantu, ariko ubu hari ibintu by’agasuzuguro mu muziki.

[…] Ugakorana indirimbo n’umuhanzi, wamara gukorana na we, yabona indirimbo mukoze irimo izamuka neza, ubona ataherukaga gukora nk’uko na we utaherukaga gukora, mugahuza imbaraga, yabona mukoze ikintu cyiza (Ni indirimbo mperuka gukorana na Jay C na Marina, we made it) indirimbo nta n’iminsi 8 irashira, ugahita usohoreraho indi ndirimbo.”

Khalifan avuga ko ibyo ari agasuzuguro, Marina n’abo bakorana bakwiye gusabira imbabazi cyangwa agatangaza andi makosa yabo.

Yagize ati: “Ibi bintu ni agasuzuguro. Marina n’abo mukorana mwese, mujye ku mbuga nkoranyambaga musabe imbabazi nibitaba ibyo, ndabanika ku mbuga nkoranyambaga kandi ndashyiramo ibindi bikosa byanyu.”

Mu kumusubiza Marina yahise yisunga imbuga nkoranyambaga yishongora kuri Khalifan amubwira ko nta bwenge agira.

Yagize ati “Ntabwo nari nzi ko ugira ubwenge buke Khalifan Govinda, none se bitwaye iki kuba nasohora indirimbo yanjye? Iri ni iterabwoba ridafite umutwe n’amaguru.”

Khalifan Govinda afatanyije n’abarimo Marina hamwe na Jay- C baherutse gukorana indirimbo bise ‘We made it’, yashyizwe kuri Youtube tariki 16 Gicurasi 2025, ikaba imaze iminsi 10 ishyizwe ahagaragara, mu gihe Marina nawe yahise ashyira ahagaragara iyitwa ‘Ndarahira’ tariki 24 Gicurasi 2025.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron yakubiswe urushyi n’umugore we bavuga ko bikiniraga
Next Article Dore uko umwaka w’imikino wa 2024-2025 ku bakinnyi b’amavubi bakina mu mahanga
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Israel yashimye umubano wihariye ifitanye n’u Rwanda, ishimangira ubushake bwo gukomeza gufatanya mu nzego z’iterambere
May 29, 2025
Perezida Kagame na Alain Berset baganiriye ku bufatanye bushya hagati y’u Rwanda n’u Burayi
May 29, 2025
U Rwanda rwongeye gutanga inkunga yo gufasha abari mu kaga muri Gaza
May 29, 2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania mu nama igamije gushimangira umutekano ku mipaka ihuriweho
May 29, 2025
Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
May 29, 2025

You Might Also Like

IMYIDAGADURO

Justin Bieber n’umugore bagiye kwaka gatanya

Nyuma y’iminsi bivugwa ko umuhanzi Justin Bieber n’umugore we Hailey Bieber batabanye neza, ubu aba bombi baravugwaho kuba bari mu…

2 Min Read
IMYIDAGADURO

Chameleone yasuye Nyundo; yiyemeza gukora ikintu gikomeye

Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Jose Chameleone, yatangaje umugambi wo gushinga ishuri rya muzika i Kampala, nyuma y’uko asuye Ishuri rya…

4 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga

Justin Bieber yabaye iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho ashyize hanze ubutumwa burimo gusesereza umugore we, agahita abusiba nyamara…

2 Min Read
IMYIDAGADURO

Chris Brown yatanze ingwate ya miliyoni 5 z’amapawundi, anategekwa ikintu gikomeye

Umuhanzi w’Umunyamerika uri mu bakunzwe ku Isi Chris Brown, yarekuwe n’urukiko rwo mu Bwongereza, nyuma yo gutanga ingwate ingana na…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?