igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Ruhango: Umugore yasanzwe yapfiriye mu nzu nyuma y’igihe gito ashinze urugo
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Ruhango: Umugore yasanzwe yapfiriye mu nzu nyuma y’igihe gito ashinze urugo
AMAKURU

Ruhango: Umugore yasanzwe yapfiriye mu nzu nyuma y’igihe gito ashinze urugo

Faxxy Editor ✨
Last updated: May 27, 2025 3:58 pm
Faxxy Editor ✨
Share
SHARE

RUHANGO: Dusabeyezu Seraphine, wari utuye mu Mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Kamusenyi, Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, yasanzwe yapfiriye mu nzu nyuma y’igihe gito ashinze urugo.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Byimana buvuga ko bwakiriye amakuru avuga ko Dusabeyezu Séraphine yasanzwe mu buriri yashizemo umwuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo Murenge, Uwamwiza Jeanne D’Arc yabwiye UMUSEKE ko mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Taliki ya 26 Gicurasi 2025 umuturanyi wa nyakwigendera yanyuze imbere y’urugo arasuhuza abura umwikiriza.

Avuga ko ngo uwo muturage yahise yinjira mu nzu maze arungurutse mu cyumba asanga Dusabeyezu yashizemo umwuka w’abazima.

Gitifu Uwamwiza avuga ko umurambo wa Nyakwigendera bawusanze mu buriri wonyine kubera ko umugabo we akora akazi k’izamu atari mu rugo nijoro.

Avuga ko nta bimenyetso byo ku mubiri babonye bigaragaza ko yabanje gukomeretswa.

Uwamwiza avuga ko nta n’umuturanyi nyakwigendera yari afitanye na we amakimbirane, kuko yari aherutse gukora ubukwe, basezeranye n’umugabo we mu kwezi kwa Mutarama 2025.

Ati:“Muri raporo dufite y’ingo zifitanye amakimbirane urugo rwa Nyakwigendera ntabwo rurimo.”

Bamwe mu baturage bavuga ko bumvise amakuru y’uko nyakwigendera ashobora kuba yabanje gusambanywa mbere yo kwicwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana avuga ko ukuri ku byamubayeho, birimo n’ibikekwa n’abaturage, bizagaragazwa n’iperereza RIB yatangiye.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Kabgayi, ariko RIB iteganya kuwujyana mu Bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma. Dusabeyezu Séraphine nta mwana asize.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
ByFaxxy Editor ✨
Follow:
 
Previous Article Ababuranira Diddy basabye ko ubuhamya bwa Kid Cudi buvanwa mu rukiko igitaraganya
Next Article Gicumbi:Umwarimukazi aravugwaho gutegeka abanyeshuri gukubita mugenzi wabo agapfa
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Israel yashimye umubano wihariye ifitanye n’u Rwanda, ishimangira ubushake bwo gukomeza gufatanya mu nzego z’iterambere
May 29, 2025
Perezida Kagame na Alain Berset baganiriye ku bufatanye bushya hagati y’u Rwanda n’u Burayi
May 29, 2025
U Rwanda rwongeye gutanga inkunga yo gufasha abari mu kaga muri Gaza
May 29, 2025
Ingabo z’u Rwanda n’iza Tanzania mu nama igamije gushimangira umutekano ku mipaka ihuriweho
May 29, 2025
Rurageretse hagati y’Umunyamakuru na Ambasaderi wa Israel
May 29, 2025

You Might Also Like

AMAKURUPOLITIKE

Bidasubirwaho hemejwe umuhuza w’u Rwanda na RDC

Inteko Rusange y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yahahe Perezida wa Togo, Faure Essozimna Gnassingbé, inshingano zo kuba umuhuza w’u…

1 Min Read
AMAKURU

Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni yemeye icyaha cyo gushaka ku mwica

Umugabo waciye mu rihumye abashinzwe kurinda Perezida Museveni ashaka kumugabaho igitero ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora yo…

2 Min Read
AMAKURU

Muri Amerika indege yakubiswe n’inkuba mu kirere

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, indege ya sosiyete ya Southwest Airlines yavaga i Tampa muri Leta ya Florida, yerekeza…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Umugore wa Kabil arataabaza ko inka ze zimazwe na FARDC

Mu gitondo cyo ku wa 23 Mata 2025, abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) boherejwe mu rwuri rw’inka…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?