igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Rutsiro: Abarobyi babiri barohamye mu kivu umwe arapfa undi aburirwa irengero
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Rutsiro: Abarobyi babiri barohamye mu kivu umwe arapfa undi aburirwa irengero
AMAKURU

Rutsiro: Abarobyi babiri barohamye mu kivu umwe arapfa undi aburirwa irengero

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 27, 2025 4:18 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
?
SHARE

Ndagijimana Faustin w’imyaka 37 na Hafashimana Fabien w’imyaka 32 ubwo barimo baroba mu Kivu umuyaga wabaye mwinshi  uzamo bararohama, Hafashimana aroga avamo, Ndagijimana  aheramo n’ubu umurambo we nturaboneka.

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu Karere ka Rutsiro, Nkundumukiza Joseph yabwiye Imvaho Nshya ko byabereye mu gice cy’Umudugudu wa Bukiro, Akagari ka Karambi mu Murenge wa Kivumu, mu gicuku gishyira ku wa Mbere tariki ya 26 Gicurasi 2025.

Ati: “Barimo baroba nijoro, ikiyaga cya Kivu kizamo umuyaga mwinshi, bombi bari kumwe, mu bwato bumwe bararohama. Bogera ku bwato babufashe ngo barebe ko bavamo kuko amato dusigaye dukoresha y’imbaho atamanuka ngo ajyemo hasi, bigeze aho, Ndagijimana Faustin kubera ubwoba no kunanirwa arekura ubwato agwamo.”

Yongeyeho ati: “Turacyategereje ko umurambo we wuburuka kuko kuvuga ko yaboneka ari muzima byo icyizere cyamaze kuyoyoka. N’ubu ntiturawubona.”

Yakomeje asobanura ko kubera ko abarobyi bose baba bari mu bwishingizi, umurambo numara kuboneka, hazakurikiraho gukurikirana iby’ubwishingizi ngo bugoboke abasigaye, cyane cyane ko hari n’abandi bagirira impanuka nk’izo mu Kivu, baroba  bukabagoboka.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko amakuru bayamenye mugitondo cyo ku wa 26 Gicurasi 2025 atanzwe na Hafashimana Fabien bakoranaga ako kazi k’uburobyi, we akabasha koga akarokoka.

Ati: “Tukibimenya, nk’ubuyobozi bw’Akarere, cyane ko tugira polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi iba hafi hariya, twatangiye gushyiramo imbaraga ngo turebe ko umurambo we waboneka. Dutegereje ko wuburuka, nturaboneka.’’

Yavuze ko ari impanuka isanzwe y’akazi, icyizere cyo kumubona ari muzima cyo kikaba ntacyo, ko umurambo nuboneka, baza gufatanya n’umuryango we kuwushyingura no gusura abasigaye.

Abo barobyi bombi, nyakwigendera Ndagijimana Faustin na Hafashimana Fabien ni abo muri koperative ya KOAMUKA. Nyakwigendera Ndagijimana yari afite umugore n’abana 6.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Gicumbi:Umwarimukazi aravugwaho gutegeka abanyeshuri gukubita mugenzi wabo agapfa
Next Article Eddy Kenzo yatewe agahinda n’uburyo The Ben na Diamond bakiriwe nk’abami
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhazi FC yamanutse mu kiciro cya kabiri nyuma yo kunyagirwa n’Amagaju
May 28, 2025
Umwanditsi w’ibitabo Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye
May 28, 2025
Perezida wa Sena y’u Rwanda asanga ibiganiro ari wo muti w’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC
May 28, 2025
Umugore w’imyaka 55 yafatiwe mu cyuho yakira urumogi rwa ibilo 25 muri Muhanga
May 28, 2025
Cholera ikomeje kwibasira Sudani
May 28, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Mu karere ka Kamonyi Umugabo yasanzwe mu kiraro cy’Inka amanitse mu ikoti

Kamonyi: Urupfu rwa Nshimiyimana Martin w’imyaka 40,rwabereye mu Mudugudu wa Uwingandura, Akagari ka Murehe Umurenge wa Rukoma. Ubuyobozi bw’Umurenge wa …

2 Min Read
AMAKURUMU MAHANGA

Nangaa asaba ko Tshisekedi ava ku butegetsi kubera imiyoborere mibi ya RDC

Corneille Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi agomba…

2 Min Read
AMAKURUUBUZIMA

Urukingo rwa SIDA rwageragerejwe mu Rwanda ruri gutanga icyizere

Ubushakashatsi bushya ku rukingo rwa SIDA bwakorewe mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, bwatanze icyizere gikomeye mu rugamba rwo guhashya…

4 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

Coach Gaël umaze kumenyekana nk’umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda yateguje igitaramo azazanamo Chris brown

Coach Gaël umaze kumenyekana nk’umwe mu bashoramari bakomeye mu myidagaduro mu Rwanda, yateguje igitaramo gikomeye i Kigali azazanamo umuririmbyi Christopher…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?