igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: U Buhinde bwageze ku mwanya wa kane w’ibihugu bikize ku isi busimbuye U Buyapani
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > U Buhinde bwageze ku mwanya wa kane w’ibihugu bikize ku isi busimbuye U Buyapani
AMAKURU

U Buhinde bwageze ku mwanya wa kane w’ibihugu bikize ku isi busimbuye U Buyapani

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 27, 2025 7:31 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Impinduka mu Buhinde (NITI) cyatangaje ko icyo gihugu cyaje ku mwanya wa kane ku rutonde rw’ibihugu bikize ku Isi aho bubarirwa ubukungu bungana na miliyari 4000$, umwanya bwasimbuyeho u Buyapani.

Uru rutonde ruyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igakurirwa n’u Bushinwa mu gihe u Budage buza ku mwanya wa gatatu.

Umuyobozi Mukuru wa NITI, Shri B.V.R. Subrahmanyam, yavuze ko akurikije raporo yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF), abona ko mu myaka itatu iri imbere u Buhinde buzaba buri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bikize ku Isi.

Ati “Nitwibanda ku byo twateguye ndetse no ku bitekerezo byacu, mu myaka itatu iri imbere tuzaba turi mu bihugu bitatu bikize ku Isi.”

Subrahmanyam yavuze ko hari gutegurwa icyiciro gishya cya gahunda yo gucunga umutungo wa guverinoma aho kizatangazwa muri Kanama.

Ibi kandi abihuriyeho na Minisitiri w’imari mu Buhinde, Nirmala Sitharaman, wavuze ko kugira ngo igihugu kigire ubukungu buhamye ndetse n’intego z’iterambere zigerweho bisaba ko habaho amavugurura mu ishusho y’igihugu ndetse no kubyaza umusaruro umutungo w’imbere mu gihugu.

Imibare igaragaza ko mu 2024-2025, umusaruro mbumbe w’u Buhinde wiyongeyeho 6,5%.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa X, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yahamagariye abaturage b’iki gihugu kugira uruhare mu kuzana impinduka zizatuma gitera imbere birushijeho mu 2047.

Yagize ati “U Buhinde bwateye imbere bigaragara mu myaka 10 ishize. Ibyo bigaragazwa n’uko miliyoni zirenga 250 z’abantu bavuye mu bukene ndetse ibi ni amahirwe akomeye yo gutuma dukomeza muri uwo mujyo.”

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Bad Rama yagiriye inama Coach Gael ko ‘industry’ ikeneye byinshi kurusha ibitaramo bikomeye
Next Article Bertrand Bisimwa ashinja Leta ya RDC gufatanya na FDLR no kuyihishira
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Muhazi FC yamanutse mu kiciro cya kabiri nyuma yo kunyagirwa n’Amagaju
May 28, 2025
Umwanditsi w’ibitabo Ngũgĩ wa Thiong’o yapfuye
May 28, 2025
Perezida wa Sena y’u Rwanda asanga ibiganiro ari wo muti w’amahoro mu Burasirazuba bwa RDC
May 28, 2025
Umugore w’imyaka 55 yafatiwe mu cyuho yakira urumogi rwa ibilo 25 muri Muhanga
May 28, 2025
Cholera ikomeje kwibasira Sudani
May 28, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Gen (Rtd) James Kabarebe yahagarariye u Rwanda mu nama yiga ku mahoro n’umutekano w’Akarere i Kampala

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yitabiriye inama ihuza ibihugu byo mu Karere yiga…

3 Min Read
AMAKURU

RDC: Urubanza rw’Umusirikare wa FARDC Uregwa Kurasa Abantu mu Rusengero Rwasubitswe

Urukiko rwa gisirikare rwa Kitona, ruherereye mu ntara ya Moanda, rwasubitse urubanza ruregwamo umusirikare Médard Katonzi wo mu ngabo zirwanira…

1 Min Read
AMAKURU

Nyarugenge: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bakekwaho kwiba umunyamisiri

Abagabo babiri bo mu kigero cy’imyaka 25 na 37 batawe muri yombi na Polisi y’Umujyi wa Kigali bakekwaho icyaha cyo…

2 Min Read
AMAKURUIKORANABUHANGA

Uruganda rwa Apple rugiye gucibwa akayabo ruzira kwamamaza ubutinganyi

Urukiko rwa Moscow rwakiriye ikirego kirega Apple kwamamaza ibyerekeye umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina ibishobora gutuma rucibwa akayabo Urukiko rwa Tagansky…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?