igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Gatsibo: Umugabo yasanzwe mu muhanda yapfuye bikekwa ko yari yagiye kwiba
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Gatsibo: Umugabo yasanzwe mu muhanda yapfuye bikekwa ko yari yagiye kwiba
AMAKURU

Gatsibo: Umugabo yasanzwe mu muhanda yapfuye bikekwa ko yari yagiye kwiba

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 28, 2025 11:21 am
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Umugabo w’imyaka 43 wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Rwimbogo, yasanzwe ku muhanda yapfuye, bikekwa ko yishwe n’abo yari yagiye kwiba.

Byabaye ku wa Mbere tariki 27 Gicurasi 2025 mu Mudugudu wa Kiburara mu Kagari ka Kiburara mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Gatsibo.

Uyu mugabo wapfuye abaturage bavuga ko yari umujura ruharwa, aho bamushinja kubibira inka ndetse no kubasanga mu nzu agamije kubacucura utwabo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Musonera Emmanuel, yavuze ko nyakwigendera yasize umugore we mu nzu ahagana Saa Sita z’ijoro, bikavugwa ko yari yagiye kwiba.

Ati “Ejo yataye umugore mu nzu nka Saa Sita z’ijoro, birakekwa ko yari agiye kwiba. Yongeye kugaragara yapfuye ndetse n’umurambo we ufite ibikomere. Turakeka ko yishwe n’abantu yari yagiye kwiba kuko umurambo we twawusanganye ibikomere afite n’agafuka karimo inyundo, ipense nini ndetse n’umugozi bivugwa ko yazirikishaga inka.’’

Gitifu Musonera yakomeje avuga ko iperereza rikomeje ngo hamenyekane abishe uwo muturage, anasaba abaturage kwirinda kwihanira kuko byabagiraho ingaruka zirimo n’igifungo.

Ati “Dufite inzego z’umutekano, dufite inzego z’ibanze, abo bose wabegera bakagufasha mu kibazo ufite aho kwihanira ukaba wanakwica umuntu. Uwo iperereza rizafata azabihanirwa rwose turasaba buri muntu wese kwirinda kwihanira.’’

Umurambo w’uyu mugabo wajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere yo kumushyingura.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rusizi: Ikamyo yakoze impanuka ihitana umunyonzi inagonga moto na Coaster irabyangiza
Next Article Ibyo mutamenye ku buvuzi bwahawe umwana w’amezi 18 wari umaranye ukwezi igiceri mu nda
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Muhanga: Umusore wimyaka 19 birakekwa ko yiyahuye nyuma yo gusangwa mu kiziriko

Mu Mudugudu wa Nyamitanga, Akagari ka Kanyinya, Umurenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 19 wasanzwe…

1 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Yolande Makolo yanyomoje ibirego bya RDC ku Rwanda, ashinja icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro

Leta y’u Rwanda yanenze bikomeye ibirego bishinjwa ingabo zayo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), aho Congo ivuga ko…

2 Min Read
AMAKURU

Karongi: yishwe na mugenzi we bapfa telephone

Mu Karere ka Karongi Umusore w’imyaka 22 yitabye Imana nyuma yo gukubitwa ikintu mu mutwe na mugenzi we bakoranaga ubucukuzi…

1 Min Read
AMAKURU

Cardinal Kambanda agiye kugira uruhare mu gushiraho umupapa musha

Cardinal Antoine Kambanda ari mubazagira uruhare mu gutora umupapa uza gusimbura Papa Francis witabye imana azize uburwayi bw'ibihaha. Cardinal Antaine…

1 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?