igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Musanze: Abaturiye inganda z’amakoro barahangayitse cyane
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Musanze: Abaturiye inganda z’amakoro barahangayitse cyane
AMAKURU

Musanze: Abaturiye inganda z’amakoro barahangayitse cyane

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 28, 2025 12:04 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Abaturage bo mu Murenge wa Nkotsi, Akagari ka Bikara, bamaze igihe binubira urusaku rukabije ruturuka ku mashini zitunganya amabuye y’amakoro, basaba ubuyobozi kubafasha kurukemura.

Abafite amahoteli, ibigo by’amashuri birimo na kaminuza, ndetse n’abaturage, bavuga ko bamaze umwaka bagejeje ku buyobozi ikibazo cy’urusaku, bizezwa ko kizakemurwa ariko birangirira mu amagambo gusa.

Hari urusaku n’ivumbi ryinshi bituruka kuri izo nganda zicukura amakoro, ubuyobozi bukaba bwarasabye ba nyiri inganda kubaka inkuta zikumira urusaku. Bamwe barabyubahiriza, abandi bavunira ibiti mu matwi.

Muri izo nganda hari n’izigeze gufungwa ngo zuzuze ibisabwa, ubuyobozi bukihashingura ibirenge bene zo bongera gukora ntacyo bishisha.

Abaturage basaba ubuyobozi kubasura no kubafasha gukemura ikibazo bamaze igihe bafite, ndetse banasaba ba nyiri inganda kubahiriza ibisabwa.

Umwe mu baturage avuga ko bamaze igihe bataka urusaku ruturuka ku mashini, bakabigeza no ku nzego zose zirimo n’iz’Intara, ariko ikibazo kigakomeza.

Yagize ati: “Twaravuze turaruha, inzego z’ubuyobozi kugeza ku Ntara barabizi; twababwiye ko hari zimwe mu mashini zisakuza cyane zikatubangamira, ariko nta gikorwa.”

Umunyeshuri wa RP-Musanze College avuga ko urusaku rubabangamira mu masomo yabo, kuko ruba rwinshi ku manywa ndetse na nijoro izo mashini zirara zikora.

Bamwe mu bafite imashini ku musozi bavuga ko bazi ibyo basabwe n’ubuyobozi kandi bemeza ko bazabikora, nubwo bataratangira kubaka inkuta zigabanya urusaku.

Abakora muri zimwe muri izo nganda bamwe nta myambaro yabugenewe, irimo ingofero, inkweto, udupfukamunwa n’uturindantoki, bafite, hari n’abakora bambaye ibirenge.

Gusa hari bamwe mu bafite izo nganda zitunganya amakoro bagerageje kubahiriza ibisabwa kugira ngo bashake amafaranga, ariko banazirikana umutekano n’ubuzima bw’abaturage.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu n’iterambere, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko hari imashini zatezaga urusaku bari bahagaritse, kandi ko bazasubirayo vuba kugenzura niba byarubahirijwe.

Yagize ati: “Abo twasanze bafite imashini zikorera ku misozi zidacukuriye ngo zikorere muri kave; turazihagaritse, tugiye gusubirayo turebe niba hari abagikora batubahirije ibisabwa, banahanwe kuko badakwiye gukomeza gusakuriza abaturage.”

Mu gihe cyashize, amakoro yabaga umutwaro ku bahinzi bo mu Karere ka Musanze, ariko ubu yabaye imari ikomeye kubera kuyabyazamo ibikoresho by’ubwubatsi bigezweho.

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Loni igiye guha icyubahiro abasirikare babiri b’u Rwanda
Next Article Perezida Kagame na Tokayev baganiriye ku bufatanye bw’u Rwanda na Kazakhstan
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Bashunga Abouba wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports aravugwaho kwiyitirira impunzi kugira ngo abone ubwenegihugu mu Budage
June 1, 2025
Palestina: Abantu 21 bapfiriye mu muvundo w’abashakaga inkunga muri Gaza, abandi 175 barakomereka bikabije
June 1, 2025
Gicumbi: “Ntituzongera kwitiranya abanyerondo n’abajura” Abaturage bashimira gahunda nshya y’umutekano
June 1, 2025
BNR yashyizeho amabwiriza mashya akumira ikoreshwa ry’amadevize imbere mu gihugu
June 1, 2025
Ikipe ya Pyramids FC yegukanye igikombe cya mbere cya CAF Champions League mu mateka
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURUMU MAHANGA

SADC barashaka kuva muri Congo vuba na bwangu

Umugaba mukuru w'ingabo za Africa Y'epfo Gen. Rudzani Maphwanya, yatangajeko mu rwego rwo kwihutisha gahunda yo kuva aha muri Congo…

2 Min Read
AMAKURU

Yahise afungwa nyuma yo kubwira Yesu ko yiyogoshesha.

Muri Indonesia umuntu ukoresha urubuga rwa Tiktok ruri muzikunzwe cyane muri iyi minsi yatawe muri yombi nyuma yo gushira amashusho…

1 Min Read
AMAKURUIMYIDAGADURO

2 Chainz yakoze urugendo rw’amaguru ajya kwishyuza Birdman $900

Mu myaka yo mu 2000 2 Chainz yakoze urugendo rw’amaguru yerekeza I New Orleans. Yagezeyo ahura na Birdman wari umuyobozi…

0 Min Read
AMAKURU

Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine

Ku nshuro ya mbere Koreya ya Ruguru yameje ko yohereje ingabo kurwanira Uburusiya mu ntambara burimo na Ukraine. Igisirikare cya…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?