igika logo
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Reading: Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba umufatanyabikobwa wa Kazakhstan
Share
IGIKANEWSIGIKANEWS
Font ResizerAa
Search
  • AHABANZA
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • IMYIDAGADURO
  • MU MAHANGA
  • POLITIKE
  • UBUKUNGU
  • UBUZIMA
  • AKAZI
  • UTUNTU N’ UTUNDI
  • AMATANGAZO
  • UBUREZI
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
IGIKANEWS > Blog > AMAKURU > Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba umufatanyabikobwa wa Kazakhstan
AMAKURU

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba umufatanyabikobwa wa Kazakhstan

TWIZEYIMANA DAVID
Last updated: May 28, 2025 4:24 pm
TWIZEYIMANA DAVID
Share
SHARE

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba umufatanyabikorwa n’inshuti ya Kazakhstan nk’igihugu cyateye intambwe ishimishije mu iterambere.

Yashimiye ubuyobozi bwa Kazakhstan bushyira imbere iterambere ry’abaturage, ahamya ko iryo terambere rishingira ku gukorana n’abafatanyabikorwa baboneye.

Yagize ati: “Kazakhstan yateye intambwe zifatika mu iterambere, zihura n’umusanzu igyo gihugu gitanga mu ruhando mpuzamahanga. Ibi bigaragaza ubuyobozi bwawe Nyakubahwa Perezida, no ku kwiyemeza kw’abaturage ba Kazakhstan. Twishimiye kuba abafatanyabikorwa n’inshuti.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bazi neza ko iterambere nk’iryo Kazakhstan yagezeho byubakwa mu gihe runaka binyuze mu miyoborere myiza, no gukorana n’abafatanyabikorwa beza. Ati: “Ni yo mpamvu turi hano.”

Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ine rwatangiye ku wa Kabiri tariki ya 27 Gicurasi, shamimiye Perezida Kassym-Jomart Tokayev wamutumiye n’uko yabakiranye urugwiro mu Murwa Mukuru,  Astana.

Yagarutse ku biganiro yagiranye na  Perezida Kassym-Jomart Tokayev byatanze umusaruro, ati: “Ibihugu byacu byombi n
i inshuti nziza n’abafatanyabikorwa kandi turashaka kubakira kuri uwo musingi ukomeye mu kurushaho kwimakaza ubufatanye dufitanye.”

Yakomeje avuga ko nk’ibihugu byasinyanye amasezerano, u Rwanda na Kazakhstan biteganya kurushaho kubyaza umusaruro amahirwe y’ubufatanye haba mu nzego z’ubucuruzi, ikoranabuhanga cyangwa ubuhinzi kandi bikanahererkanya ubunararibonye.

Yavuze kandi ko mu masezerano ruange y’ubutwererane mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, u Rwanda rwiteze kungukira cyane ku bunararibonye bwa Kazakhstan by’umwihariko mu rwego rw’ingufu, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gutunganya umusaruro w’ubucukuzi.

Yakomeje agira ati: “Mu Rwanda dukomeje gushora imari mu gukorera ibintu iwacu, atari mu nkingo gusa nk’uko na Kazakhstan ari byo irimo. Twiteguye kubakira kuri ubu bunararibonye dusangiye mu gukomeza guhanga ibishya byungura abaturage bacu.”

Perezida Kagame yaboneyeho gushimira Guverinoma ya Kazakhstan yamutumiye mu  Inama Mpuzamahanga ya Astanam itanga urubuga kuri za Leta rwo kwagura ubutwererane mu nzego zitandukanye.

Yavuze ko mu gihe imiyoborere mpuzamahanga ikomeje gucikamo ibice, abtuye Isi bakwiye kwirinda ko ibyabutandukanya, ahubwo bagaharanira kugira ahantu bahurira mu myumvire no mu mikorere.

Perezida Kagame yaboneyeho gutumira mugenzi we wa Pakistan mu ruzinduko mu Rwanda mi minsi iri imbere.  

Subscribe to Our Newsletter
Subscribe to our newsletter to get our newest articles instantly!
Share This Article
Email Copy Link Print
Previous Article Rutsiro: Umusore yagwiriwe n’ikirombe cy’amabuye y’agaciro arapfa
Next Article Kabila yagiranye ikiganiro n’inyeshyamba za M23
Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Amakuru Mashya

Umujyi wa Kigali hari igihe wasenye inzu zisaga 123 mu cyumweru kimwe
June 1, 2025
U Rwanda na Misiri byiyemeje imikoranire mu kwagura ubutwererane mu bya gisirikare 
June 1, 2025
Vanessa Mdee yahagaritse umuziki agaragaza ko wamwangije mu mutwe bikomeye
June 1, 2025
Manchester United yamaze gusinyisha Matheus Cunha wakiniraga Wolves
June 1, 2025
Perezida William Ruto arasabwa kwishyura abaguye mu myigaragambyo
June 1, 2025

You Might Also Like

AMAKURU

Umulinga Alice warusanzwe ari Perezida w’Agateganyo yatorewe kuyobora Komite Olempike y’u Rwanda kugeza mu 2028

Umulinga Alice wari usanzwe ari Perezida w’Agateganyo kuva mu 2023, yatorewe kuba Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda muri manda…

3 Min Read
AMAKURU

Imbangukiragutabara irenze umuhanda ikomeretsa umunyegare

Imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi,…

2 Min Read
AMAKURU

Musanze: Imvura idasanzwe yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane igisenge kigwira umwana w’imyaka 4 ahita yitaba Imana

Imvura idasanzwe yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu mu Karere ka Musanze, yasenye inzu yabagamo umuryango w’abantu bane mu…

2 Min Read
AMAKURUPOLITIKE

Joseph Kabila Yashinje Leta ya Tshisekedi Igitugu, Anatangaza Gahunda yo Gucyemura Ibibazo by’Umutekano muri DRC

Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yamaganye bikomeye ubutegetsi buriho buyobowe na Félix Tshisekedi,…

2 Min Read
igika logo igika logo

Contact Us

IGIKANEWS

Address: Kigali / Rwanda
Phone: +250786121827
Email: Webmaster@kentshema.com
Web: https://igikanews.rw

© IGIKANEWS. Created And Owned By Kent. All Rights Reserved.

Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?