Visi-Perezida wa Sudan y’Epfo Riek Machar yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’iki gihugu.
Itabwa muri yombi ry’uyu mugabo ryemejwe na Pal Mai Deng, umuvugizi w’ishyaka SPLM-IO rya Riek Machar.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Sudani y’Epfo agaragaza ko Riek Machar yafungiwe iwe mu rugo i Juba, kuva mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 26 Werurwe.
Mu itangazo ryasohowe na UNMISS, ryagaragaje impungenge ko abayobozi ba Sudani y’Epfo “Bari hafi kujya mu ntambara yeruye cyangwa gusigasira amahoro na demokarasi.” UNMISS yasabye impande zihanganye kugira ubwitonzi no gukomeza gushyigikira amasezerano y’amahoro yemeranyijweho mu 2018.
Bakomeje bagaragaza ko ntagikozwe iki gihugu kigiye gusubira mu ntambara yeruye, itazagira ingaruka muri Sudan y’Epfo gusa ahubwo izagira ingaruka mu Karere kose. Umwuka mubi muri iki gihugu wadutse, ubwo Perezida Salva Kiir yirukanaga akanasimbuza ba Vise-Perezida wa kabiri ndetse hamwe n’umukuru w’urwego rushinzwe umutekano n’ubutasi mu gihugu bose bo ku ruhande rwa Machar.
Ni umwuka mubi wanateje imirwano yasakiranyije ingabo za Leta n’inyeshyamba bisanzwe bizwi ko ziri ku ruhande rwa Machar. Ni imirwano yabereye mu mujyi wa Nassir, mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Sudani y’Epfo.
Ubushyamirane i Juba mu murwa mukuru bwafashe indi ntera ubwo muri uku kwezi bamwe mu baminisitiri n’abakuru mu gisirikare bo ku ruhande rwa Machar batabwaga muri yombi.
Amakuru atandukanye avuga ko Salva Kiir afite impungenge ko mukeba we Riek Machar yaba ashaka kumuhirika ku butegetsi; ibyatumye yitabaza ingabo za Uganda ngo zimufashe guhangana n’uriya Visi-Perezida we.