Mu murenge wa Nyagisozi, mu kagari ka Rurangazi, umudugudu wa Kigarama, umuturage witwa Habinshuti Elistarco w’imyaka 61 yabonye igisasu cyo mu bwoko bwa grenade mu murima we, ariko ntiyamenya icyo ari cyo, aracyitwara ajyana mu rugo.
Nyuma yaho, yaje guhura n’umuntu wamubwiye ko icyo kintu ari grenade, ahita amenyesha ubuyobozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Slydio, yavuze ko uyu muturage yabitewe n’ubumenyi buke, akaba atahise amenya ko ari igisasu gishobora guteza akaga. Abaturage bamubonye bihutiye gutanga amakuru, bituma ubuyobozi bwihutira kubimenyesha inzego z’umutekano.
Abasirikare bahageze basanga iyo grenade yashyizwe ku nkengero z’umuhanda, barayitwara. Gitifu Habinshuti Slydio yavuze ko iyo grenade yari ishaje kandi nta muntu yari yakomerekeje.