Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, ari mu makimbirane akomeye na bamwe mu bayobozi b’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), aho akomeje gutangaza ko azata muri yombi bamwe muri bo, hamwe n’imiryango yabo.
Uyu mwuka mubi watangiye ubwo Gen. Muhoozi yandikaga kuri X (Twitter), avuga ko agiye guta muri yombi Lieutenant-Général Johnny Luboya Nkashama, Guverineri w’Intara ya Ituri. Muhoozi yamwise “igicucu cyane” amushinja kurwanya ingabo za Uganda kuva zatangira ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Congo. Yashimangiye ko “tuzamuta muri yombi vuba cyane.”
Mu bundi butumwa, Muhoozi yavuze ko Jenerali Luboya ari umuyobozi wa CODECO, umutwe ushinjwa ubwicanyi bw’indengakamere bwibasiye abaturage bo mu bwoko bw’Abahema muri Ituri.
Aya magambo yakuruye uburakari bw’abayobozi ba FARDC, by’umwihariko Lieutenant-Général Jacques Ychaligonza Nduru, Umugaba w’Ingabo za Congo ushinzwe Ibikorwa n’Ubutasi. Ychaligonza yaburiye Muhoozi ko iriya myitwarire ye ishobora kugira ingaruka zikomeye.
Yagize ati: “Twagaragaje uburakari bwacu kugira ngo tugaragaze ko tutanyuzwe. Muhoozi ntakwiye gutera ubwoba Guverineri washyizweho n’itegeko, kuko atari inshingano ze. Nakomeza ibi, tuzatanga igisubizo gikakaye.”
Ibi byatumye Muhoozi arakara cyane, maze atangaza ko abantu bose bafitanye isano na Ychaligonza baba muri Uganda bagomba gutabwa muri yombi.
Ati: “Umuvandimwe wanjye Gen. Kyaligonza yantukiye ku karubanda. Tuzata muri yombi bene wabo bose bari muri Uganda ndetse n’uwo ari we wese ufitanye isano na bo. Azarira.”
Iri terana amagambo ribaye mu gihe ingabo za UPDF na FARDC zimaze imyaka irenga ine zifatanya mu bikorwa byo kurwanya umutwe wa ADF, bizwi nka Operation Shujaa. Uganda iherutse kohereza ingabo mu mujyi wa Bunia mu Ntara ya Ituri, mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bukorwa n’umutwe wa CODECO.
Icyakora, amagambo aheruka gutangazwa na Gen. Muhoozi, aho yavuze ko UPDF ifite gahunda yo kwigarurira Umujyi wa Kisangani, akomeje gutera impungenge, kuko ashobora guhungabanya umubano n’imikoranire y’ingabo z’ibihugu byombi.