Abagore bane b’Abanyarwanda bamaze amezi abiri bafungiye i Gitega, mu Burundi, nyuma yo gufatwa bashinjwa kuba intasi. Aba bagore bavuga ko binjiye muri iki gihugu bemerewe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka, ariko baza gutabwa muri yombi nyuma y’igihe gito bagezemo.
Nyirahabineza Chantal, umwe mu bafunzwe, yavuze ko bari bagiye mu Burundi mu bukwe. Yavuze ko bagiye banyuze ku mupaka mu buryo bwemewe, bagahabwa uburenganzira bwo kumara iminsi itatu muri icyo gihugu.
Ati: “Twagaragaje ibyangombwa byacu, barabitera kashe (cashet) baduha uburenganzira bwo kwinjira. Ntitwigeze dukekwaho ikintu icyo ari cyo cyose.”
Nyuma yo kuva ku mupaka bakagera i Gitega, inzego z’umutekano zarabafashe, zibaka ibyangombwa byabo maze zibashinja kuba ba maneko.
Nyirahabineza avuga ko we na bagenzi be babayeho nabi muri gereza, ndetse ko basabwe gutanga ruswa kugira ngo barekurwe. Yemeza ko bari basabwe kwishyura arenga miliyoni 10 z’amafaranga akoreshwa mu Burundi, ariko nubwo bagize icyo bishyura, ikibazo cyabo nticyakemutse.
Ati: “Ese niba u Burundi bufite ubuyobozi bwiza, wafunga umuntu umwita maneko nta bimenyetso? Tubayeho nabi, ubuzima burakomeye.”
Uyu mubyeyi asize mu Rwanda abana babiri n’umukozi mu nzu akodesha, aho afite impungenge z’uko bashobora gusohorwa muri iyo nzu kubera ko atagishoboye kwishyura.
Me Michella, wunganira aba bagore mu mategeko, yavuze ko baregwa ubutasi, ariko akemeza ko icyo kirego nta shingiro gifite.
Ati: “Baburanye ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ariko urukiko rutegeka ko baburana bafunzwe. Nizera ko Imana izabakiza kuko ni abere. Ni ikibazo cya diplomatie hagati y’u Rwanda n’u Burundi cyatumye bibagiraho ingaruka.”
Kugeza ubu, Guverinoma y’u Rwanda ntacyo iratangaza ku ifungwa ry’aba baturage bayo, ariko Nyirahabineza yavuze ko hari umwe mu bakozi ba Ambasade y’u Rwanda mu Burundi wari umaze kumenya ikibazo cyabo.