Mu karere ka Ruhango, haravugwa inkuru idasanzwe y’umugabo witwa Ntawumenyumunsi François, wishe inzoka maze aho kuyijugunya, arayotsa arayirya. Ni ibintu buatangaje benshi, bamwe babifata nk’ibisanzwe, mu gihe abandi babibonyemo ikintu kinyuranyije n’Umuco Nyarwanda.
Inkuru dukensha Television ya BTN TV, abaturage bavuga ko, Ntawumenyumunsi yishe iyo nzoka ari mu mirimo ya buri munsi. Ubwo inzoka iyo yishwe ihita ijugunywa undi we yahisemo kuyifata arayirya, akemeza ko ntagitangaje kirimo ko ari ibintu bisanzwe.
Bamwe mu baturage bagaragaje impungenge, bavuga ko inzoka iba ifite ubumara kandi ko itaribwa, no mu muco nyarwanda ko ari ikintu kigayitse. Nyamara, Ntawumenyumunsi we ashimangira ko yabonye nta giteye ubwoba, kuko ngo inzoka ari inyama nk’izindi.
Yagize ati: “Inzoka ni ibiryo nk’ibindi. Nayiriye nta kibazo. Kuki umuntu aroba ifi akayirya, ariko inzoka yo ikaba ikibazo? Njye narayishe, ndayotsa, ndayirya, nta kibazo nigeze ngira.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Kayitare Weralis, yavuze ko iki ari igikorwa kidasanzwe, asaba abaturage kwirinda kurya inyamaswa zitamenyerewe.
“Turagira inama abaturage kwitondera kurya ibiribwa bidasanzwe, kuko bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.”
Mu muco nyarwanda, inzoka ntizibarizwa mu nyamaswa ziribwa, nubwo mu bihugu bimwe byo muri Aziya n’ahandi bigaragara nk’ibisanzwe. Hari abemeza ko zifite intungamubiri, ariko abahanga mu buvuzi bagaragaza ko bimwe mu binyabuzima nk’inzoka bishobora gutera indwara zitandukanye.
Ni yo mpamvu ubuyobozi bukangurira abaturage kwirinda ibiribwa bidasanzwe, kugira ngo barinde ubuzima bwabo.