Wayne Rooney, icyamamare mu mupira w’amaguru wo mu Bwongereza, yafashwe anyara ku rukuta rw’umuhanda i Londres mu ijoro ryo ku cyumweru. Byabaye nyuma yo gusohokera mu kabari The Nest Rooftop Bar gaherereye muri Marylebone, aho yari avuye mu kazi k’ubusesenguzi kuri BBC mu gikombe cya FA Cup.
Uyu mugabo w’imyaka 39, wahoze akinira Manchester United, bivugwa ko yari kumwe n’inshuti ze ubwo yahagararaga inyuma y’icyikuta cyiri ku muhanda ahanyura abanyamaguru, maze agatangira kucyinyaraho.
Si ubwa mbere Rooney afashwe ari gukora ibi, kuko no mu 2013 yigeze gufotorwa ari kunyara imbere y’inzu muri Manchester. Nubwo bamwe babifata nk’ibisanzwe, ashobora gukurikiranwa n’amategeko cyangwa gucibwa ihazabu, bitewe n’amategeko yo muri Londres.





