Ibihugu by’amahanga by’umwihariko iby’u Burayi, Sena y’u Rwanda yabibeshyuje ku byo gushinja u Rwanda kuba mu ntambara Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagereranya u Rwanda n’uko u Burusiya buri mu ntambara mu gihugu cya Ukraine ugamije kubohoza ibice byayo.
Ni ibyagaragajwe muri raporo y’ubutumwa bw’akazi, Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki y’Imiyoborere bakoreye mu bihugu bya Norway, Suwedi, Finland na Denmark guhera kuwa 10 kugeza ku wa 15 Werurwe 2025, igashyikirizwa Inteko Rusange ya Sena y’u 4 Mata 2025.
Ubu butumwa bwari bufite intego yo gutsura umubano mwiza w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’izindi nteko zo mu bihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi ndetse no kuganira ku bibazo bya politiki cyane cyane, icy’intambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Dr Kaitesi Usta, wari uyoboye itsinda ry’Abasenateri basuye ibyo bihugu akaba na Perezida w’iyo Komisiyo, yatangarije Inteko rusange ya Sena ko muri bahuriye muri urwo ruzinduko n’abagize Inteko Ishinga Amategekondetse n’abandi bari muri za Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga.
Mu biganiro bagiranye hari aho basanze bafite imyumvire ko u Rwanda rwaba rufite uruhare mu ntambara ihuje ingabo za leta ya Congo n’abazifasha barimo umutwe w’iterabwoba wa FDLR bahanganyemo M23 irwanira uburenganzira bwa benewabo, bakabigereranya n’intambara ya Ukrain n’uburusiya
Ati: “Muri biriya bihugu bamwe bafashe ikibazo baragicurika. Wumvaga bavuga ko u Rwanda noneho rwabaye nk’u Burusiya. Congo iba Ukraine, bityo u Rwanda rurashaka gufata ibice bya Congo rukabyiyomekaho, nk’uko inkuru y’u Burusiya ivugwa hariya mu Burayi.”
yongeraho ati: “Wari umwanya mwiza wo kubasobanurira […] hari ibibazo bya Congo ifite mu gihugu cyayo. Ibibazo biri aho Umunyekongo udatuye muri za Kivu atungwa n’Amadolari ari munsi y’abiri ku munsi.”
Yakomeje avuga ko bagaragaje ihohoterwa rikorerwa abaturage muri RDC by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi,rikorwa Leta y’iki gihugu ku bufatanye n’umutwe w’Abajenoside wa FDLR nyamara bigakoezwa kureberwa n’amahanga.
Mu ijambo rye yagize ati: “Hashize imyaka myinshi cyane u Rwanda rugagaragaza ikibazo cya FDLR ariko ntifatirwe umwanzuro ukwiye. Kubifata bigacurikwa, u Rwanda rukaba u Burusiya bukomeye cyane, bugiye gutsinda igihugu gikomeye nka Congo, ugasanga ari yo mivugire bahisemo. Ibibazo byo mu Burusiya na Ukraine bifite isura yabyo bikwiye gusobanurwa uko biteye. Ibibazo byo mu Karere bikwiye kubonerwa umuti abantu bagaragaje ikibazo nyirizina uko giteye. Wasangaga hari umurongo bafashe bavuga bati, u Rwanda niba ruri muri Congo rugomba gufatirwa ibihano. Tukababwira tuti, kubera iki hari amategeko mpuzamahanga yirengagizwa, abacancuro bagaragaye muri RDC kuki ntawe ubagarukaho.”
Senateri Dr Kaitesi Usta na we yabeshyuje ibihugu by’u Burayi bigoreka amakuru kuri iki kibazo yagaragaje ko babwiye abahagariye ibyo bihugu ko Umutwe wa FDLR hari ibitero birenga 20 wagabye ku Rwanda , tutibagiwe n’ iby’ingabo za Congo n’abazifasha bagabye ku Rwanda nyuma y’aho umutwe M23 ufashe Goma bikambura abaturage 16 ubuzima.
Avuga ko u Rwanda rwabasobanuriye ko rufite uburenganzira bwo kwirindira umutekano yongeraho ko congo ikwiye no kubazwa ibyo gutwika Ambasade y’u Rwanda yagizemo uruhare
Igihugu cy’U Bubiligi cyo gikomeje guharabika u Rwanda mu bihugu by’u Burayi cyigoreka ukuri ku cyibazo cya Congo aho usanga hari bamwe bafite imyumvire yo kurusabira ibihano ibi ni ibyagaragajwe n’abasenateri.
Dr. Usta Kaitesi yagize ati: “Hari benshi bigiza nkana, bavuga ko ari Abanyaburayi, ngo umurongo wacu ku Rwanda turawuhamaho nta kundi twabigenza. Ibihugu bimwe twasanze u Bubiligi bwarabigezeho, bwarabihaye umurongo wabwo, mukaganira ukumva aravuga ngo birumvikana ariko dufite uruhande nk’urw’Abanyaburayi”.
Hari ibinyamakuru byo mu Burayi byiyemeje kumenyanya amakuru y’ukuri ku Rwanda
Sena y’u Rwanda yijeje ko igiye gukomeza gushyira imbaraga mu mu mubano w’Inteko Ishingana Amategeko y’u Rwanda n’iz’ibindi bihugu bakagaragaz amakuru nyakuru ku Rwanda.