Muri Indonesia umuntu ukoresha urubuga rwa Tiktok ruri muzikunzwe cyane muri iyi minsi yatawe muri yombi nyuma yo gushira amashusho kurukuta rwa Tiktok ye akabwira ishusho ya Yesu ko akeneye kwiyogoshesha (Yesu).
Urukiko rwa Medan-Sumatra, rwahamije Thalisa icyaha icyo gukwirakwiza imvugo zangisha rubanda iby’ubukirisitu (hate speech against Christianity), nyuma y’amashusho yashize kuri Tiktok ye abantu benshi batishimiye nyuma yo kuyabona uyu mu tikitoker icyo cyaha ashinjwa, ngo yagikoze ubwo yafataga ishusho iriho Yezu Kiristu hanyuma akayibwira ati “Ntiwagombye kuba ugaragara nk’abagore. Wagombye kogosha umusatsi kugira ngo use na So”.
Nyuma bamwe bahise biyemeza gutanga ikirego maze urujkiko ruhita rumukatira imyaka 2 n’amezi 10 hakiyongeraho n’amande y’Amadolari 6,200.
Thalisa, ni umuyisilamu wabaye umugore nyuma yo kwihinduza igitsina (a transgender Muslim woman). ukurikirwa n’abantu basaga 450,000 kuri TikTok.
Mu rubanza rwa Thalisa, abashinjacyaha bashakaga ko yafungwa imyaka ine muri gereza, ariko nyuma yo kubona ko urukiko rumukatiye gufungwa imyaka 2 n’amezi 10, ubushinjacyaha bwahise bujuririra icyo cyemezo, kuko ngo busanga yaba afunzwe igihe gito.