Mu buzima, hari igihe umuntu ashobora kukwiyegereza akakubwira ko agukunda cyangwa akagusaba ko mwaba inshuti zihariye. Niba wowe ubona ko bidashoboka wenda kubera ko utamukunda, utiteguye gukundana, cyangwa se ufite undi, si ngombwa kumubabaza cyangwa kumubwira nabi. Ahubwo, hari uburyo wabimubwiramo umwubashye, utamuciye intege cyangwa ngo yumve ahangayitse.
1. Tangira umushimira
Kumushimira ni ukugaragaza neza ko wubashye amarangamutima ye. Buriya kubwira umuntu ko umukunda biragora, gushimira umuntu wigiriye ikizere akakubwira ko agukunda. Ni intambwe ya mbere yo kugaragaza ko wamwubashye.
Urugero, wamubwira uti
“Ndagushimira umutima wagize wo kumbwira uko wiyumva. Si buri wese ubishobora kandi ndabigushimira.”
2. Sobanura uko wowe wiyumva, mu kuri ariko mu bwitonzi
Ntugomba kumubeshya cyangwa guhinduranya amagambo. Vuga uko wiyumva mu buryo bworoheje, utamucira urubanza kandi wirinda kumutera ipfunwe.
Urugero:
“Gusa ndumva ntari mu mwanya wo gukundana ubu, kandi sinshaka kukubeshya ngo nkwizeze ibitari byo.”
Cyangwa:
“Mfite undi muntu dukundana kandi ntashaka guca intege cyangwa kumubabaza.”
3. Gabanya amagambo uvuga, ntukarondogore
Ntukarenze amagambo menshi ku byo umubwiye cyangwa ngo uyasubiremo inshuro nyinshi. Ibyo bishobora kumutera akababaro karenze. Gira uruhare mu kurangiza ikiganiro neza, umugaragariza icyubahiro n’ubwitonzi.
Urugero:
“Ndizera ntashidikanya ko uzabona umuntu uzakwitaho uko bikwiye, kandi ugasubizwa urukundo utanze. Uri umuntu w’agaciro cyane.”
4. Hitamo igihe n’ahantu heza ho kubimubwirira
Ntibikwiye kubwira umuntu amakuru nk’ayo imbere y’abantu benshi, cyangwa mu buryo bwo kumusebya. Hitamo igihe mutuje, muri ahantu hatari urusaku, kandi mwubahanye.