Corneille Nangaa, Umuyobozi w’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi agomba kuva ku butegetsi, amushinja gukomeza kuyobora nabi igihugu no guteza ibibazo abaturage.
Ibi Nangaa yabivugiye mu Mujyi wa Goma ku wa 7 Mata 2025, ubwo yafunguraga Ikigega cy’Ubwizigame cy’Abanye-Congo (CADECO).
Mu gihe cy’amasaha make hagati ya tariki ya 5 n’iya 6 Mata 2025, Umujyi wa Kinshasa wahuye n’umwuzure ukomeye wahitanye abantu 33, abandi 46 barakomereka, inzu zirenga 200 zirarengerwa nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani.
Nangaa yavuze ko aya makuba agaragaza uburangare n’imiyoborere mibi ya guverinoma ya Tshisekedi.
“Iyi ni ishusho ya RDC iyobowe n’ubutegetsi bw’iterabwoba buvangura kandi budashyira imbere inyungu rusange z’abaturage. Ibi bigomba guhagarara! Tshisekedi agomba kugenda!”
Nangaa yanenze icyemezo cya Leta ya RDC cyo gufunga amabanki akorera mu mijyi ya Goma na Bukavu nyuma y’uko abarwanyi ba AFC/M23 bayinjiyemo tariki ya 27 Mutarama na 16 Gashyantare.
Yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe nk’igihano ku baturage, ariko kikagira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’igihugu.
“Ese Perezida Tshisekedi yibwira ko amafaranga ari muri banki ari ay’ubuyobozi cyangwa aya banki ubwazo? Si ko bimeze! Ni ay’abaturage, ni ay’abakozi, abacuruzi n’abashoramari.”
Nangaa yasobanuye ko gufunga amabanki byatumye abaturage bashaka uburyo butemewe n’amategeko bwo kubona amafaranga, harimo kujya kuyabikuza mu bihugu bituranye, bigatuma amafaranga asohoka mu gihugu mu buryo budakurikije amategeko.
Nangaa yanenze bikomeye umuryango mpuzamahanga, awushinja kurebera ibibazo bikomeye by’ubukungu n’uburenganzira bwa muntu bibera muri RDC.
“Ibyemezo nk’ibi binyuranyije n’Itegeko Nshinga kandi binagira ingaruka ku mibereho y’abaturage. Ni ibyaha bikomeye, ariko umuryango mpuzamahanga uraceceka.”
Corneille Nangaa yashimangiye ko imiyoborere ya Tshisekedi izana ibibazo aho gukemura ibihari, bityo agasanga igihe kigeze ngo ave ku butegetsi.