Imodoka ya kwasiteri ya sosiyete ya volcano ikoreye impanuka ku muhanda wa Huye-Nyamagabe aho benshi mubari bayirimo bakomeretse bikomeye naho shoferi wari uyitwaye ahasiga ubuzima.
Kuri iki gicamunsi cyo kuri uyu wa 08 mata 2025 imodoka yavaga i Huye yerekeza i Nyamagabe ubwo yari igeze mu murenge wa Mbazi akagari ka Tare ahitwa i Gashikiri ikoze impanuka ikomeye biturutse kumuvuduko yagenderagaho bamwe mu babonye ibyabereye aha batangaje ko iyi modoka yabuze feri bityo shoferi agata kontorore bikarangira imodoka ikoze impanuka.
shoferi wari utwaye iyi modoka yahise yitaba imana naho abagenzi bari bayirimo abenshi bakomeretse bikomeye, ntamakuru yandi arasohoka ajyanye n’aba bagenzi byavuzwe ko bakomerekeye muri iyi mpanuka kuko ubu bahise bihutanwa kwa muganga aho bagiye gukurikirana ubuzima bwabo.
Mu busanzwe aka gace ntigakunze kugaragaramo impanuka cyane cyane