Minisiteri y’Uburezi ibinyujije mu itangazo yasohoye kuri uyu wa 8 Mata 2025 yamenyejeshe Ishuri rya École Bilge de Kigali ko rigomba guhagarika kwigisha abanyeshuri baryo muri porogaramu y’Ababirigi kuva muri Nzeri 2025.
Ibi bibaye nyuma y’uko u Rwanda rucanye Umubano mu buryo bwose n’Igihugu cy’Ububirigi ndetse Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere RGB rugatangaza ko imiryango mpuzamahanga n’itari iy Leta ifitanye imikoranire n’Ububirigi ibujijwe mu Rwanda
Ishingiye ku itangazo rero rya RGB, Minisiteri y’Uburezi yasabye ko na École Bilge de Kigali igomba guhagarika gukoresha porogaramu y’imyigishirize y’Ababiligi
Ni itangazo rigira riti: “Dukurikije icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo Ku wa 17 Werurwe 2025 kijyanye na Dipolomasi n’Ubwami bw’Ububirigi dushingiye kandi ku Itangazo ry’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere ryo ku wa 27 Werurwe 2025 ribuza imiryango itari iya Leta ifite imikoranire iyo ari yo yose na Goverinoma y’Ububirigi, Minisiteri y’Uburezi irabamenyesha ko Kuva muri Nzeri 2025, Ishuri ryanyu rigomba gukoraho progaramu y’imyigishirize y’Ububirigi ikoresha muri iri Shuri rya École Bilge de Kigali”
Irakomeza igira iti: “Turabagira Inama yo gutangira gushyira ku muriongo uburyo bwo guhindura porogramu mukareba indi mwakwigishamo mu mwaka w’amashuri 2025-2026. Minisiteri y’Uburezi irahari mu gihe mwakenera ubufasha ubwo muzaba muri ibyo bikorwa byo guhindura Uburyo bw’imyigishirize. “

Uyu mwanzuro uje nyuma y’icyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda cyo ku wa 17 Werurwe 2025, cyo gucana umubano n’u Bubiligi.