Ni Umugabo witwa Ntawuhiganayo Samuel wo mu Karere ka Nyanza watawe muri yombi n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB akekwaho gusambanya Umwana w’umuturanyi we Ufite Ubumuga bwo mu mutwe
Nk’uko abaganiriye n’igitangazamakuru BTN babivuze ngo uyu Ntawuhiganayo yinjiye mu rugo rw’umuturanyi maze asambanya umwana usanzwe afite uburwayi bwo mumutwe.
Ntawuhiganayo Samuel ngo ubwo bageragezaga kumufata yirutse yambaye ubusa kuko imyenda ye yose yayitaye muri urwo rugo ariko nyuma aza gutabwa muri yombi.

Ingingo ya 4 Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko Umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: 1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana; Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine (14), igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.