Guverineri w’Intara Borno muri Nigeria, Babagana Zulum, yatangaje ko umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram umaze kongera kwiyubaka ndetse wanigaruriye ibice bimwe by’intara ayobora, asaba abantu kuba maso na Leta ikongera imbaraga mu guhashya uyu mutwe ufite amateka mabi y’ubwicanyi.
Uyu muburo ariko wateshejwe agaciro ka Guverinoma ya Nigeria, yatangaje ko umutekano umaze amezi 18 uhagaze neza muri Borno, agace Boko Haram imaze imyaka 15 yarayogoje, aho yishe abarenga ibihumbi 40, abandi barenga miliyoni ebyiri bagahunga. Muri Mutarama uyu mwaka, Boko Haram yagabye igitero gikomeye ku birindiro by’ingabo za Leta, yica abasirikare 20 mbere yo kugaba ikindi gitero, yica abaturage 40 b’abahinzi. Guverineri Zulum yavuze ko ingabo za Leta ziri gutakaza ubutaka bunini mu bice by’amajyaruguru, anongeraho ko ubu Boko Haram iri kugaba ibitero hafi ya buri munsi ndetse ngo n’ibikorwa byo gushaka abarwanyi bashya, biri gushyirwamo imbaraga.