Kera kabaye, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko icyo gihugu cyabaye gihagaritse umugambi wo kongera imisoro ku bicuruzwa byose byinjira muri Amerika biturutse hirya no hino ku Isi, uretse ko u Bushinwa butarebwa n’iki cyemezo, ahubwo bwongerewe imisoro.
Amerika yari iherutse gushyiraho imisoro ku bicuruzwa bituruka hirya no hino, buri gihugu kigashyirirwaho umusoro wihariye nk’aho Vietnam yari yashyiriweho uwa 46% na 25% ku Buyapani.Iyi misoro ireba buri gihugu yahagaritswe mu gihe cy’iminsi 90, uretse ko umusoro wa 10% ku bicuruzwa byose biturutse mu mahanga byinjira muri Amerika, ugomba kugumaho.U Bushinwa bwari bwashyiriweho umusoro wa 34%, buhitamo kwihorera nabwo bushyiraho undi nk’uwo, bituma Trump yongeraho 50%, u Bushinwa bukomeza kwinangira, nabwo bushyiraho undi nk’uwo, bituma ugera kuri 84%.Ibi Trump yabyise agasuzuguro, ari nayo mpamvu mu gihe yahagarika imisoro ku bindi bihugu, yahise yongera uw’u Bushinwa, awugeza kuri 125%, uretse ko yavuze ko adatekereza ko ashobora kuwongera kurenza icyo kigero, yongeraho ko abayobozi b’u Bushinwa ‘batumva uburyo bakwiriye kwitwara muri iki kibazo.’Muri rusange, iki cyemezo cyatewe ahanini n’ubwoba bw’abashoramari, bwatumye Trump abona ko gishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bwa Amerika, nk’uko byari bimaze iminsi bitangazwa n’ibigo by’ubushakashatsi mu by’ubukungu.Ikimenyetso cya mbere cyagaragaye mu cyumweru gishize, ubwo amasoko y’imigabane hirya no hino ku Isi yatakazaga agaciro mu buryo budasanzwe. Nko muri Amerika, aya masoko yatakaje agaciro ka miliyari ibihumbi 6$ ubwo ibintu byari bimeze nabi, indi mibare ikavuga ko kuva ku itariki ya 17 Mutarama, aya masoko amaze gutakaza agaciro karenga miliyari ibihumbi 10$.Mu gihe kigera ku minsi ine, icyizere cy’abashoramari cyakomeje gutakara, bituma benshi basaba Trump kongera kureba neza iby’iki cyemezo, cyane ko cyatunguranye, aho ibigo byinshi bitari byiteze ko izi ngamba zikakaye gutya zibaho mu buryo buhutiyeho, nta mwanya wo kwitegura utanzwe.Nk’urugero, uruganda rwa Apple rukorera iPhone nyinshi muri Bushinwa, bivugwa ko rwazipakiye mu ndege ruzohereza muri Amerika amanywa n’ijoro, kugira ngo rushobore kugira ububiko buhagije bw’izo telefoni. Ibi byerekana uburyo abashoramari batunguwe, ntibagire umwanya uhagije wo kwitegura no gutegura ubucuruzi bwabo.Mu gihe ku isoko ry’imari ibintu byari bikomeje kugenda nabi, Trump yakomeje gusaba abantu kutagira ubwoba, akanabashishikariza ko iki ari igihe cyiza cyo kugura imigabane mu bigo by’ubucuruzi kuko agaciro kayo kagabanutse igahenduka, bityo bayibona kuri make, bakazunguka mu bihe biri imbere.Ibi ariko ntibyatumye abashoramari badakomeza kugira ubwoba, ndetse ubu bwoba bwimukira mu gutangira kugurisha impapuro mpeshamwenda za leta, ari nacyo cyateye Trump ubwoba kurusha ibindi.Nk’ubu impapuro mpeshamwenda z’igihe gito, ubwo ni imyaka ibiri kumanura, zagurishwaga ku nyungu ya 0.2% mbere y’icyemezo cyo kongera imisoro, ariko zari zimaze kugera ku nyungu ya 3.9%, bigaragaza ko abazikeneye bari baragabanutse cyane.Ku z’imyaka 10, ubundi zikunze gukenerwa cyane, inyungu yazo yageze kuri 4.35%, mu gihe mbere y’uko imisoro ishyirwaho, yari iri munsi ya 4%. Inyungu ku mpapuro mpeshamwenda z’imyaka 30 nayo yarazamutse igera hejuru ya 5% by’igihe gito, ibintu ubusanzwe bidakunze kubaho.Trump yari arimo kureba ibi byose, nk’uko yabitangaje, bituma abona ko “abantu bari barimo kurenga umurongo, bakagira ubwoba… ugomba kwitegura guhindura ibintu.”Muri iyi minsi 90, byitezwe ko ibihugu bizaganira na Trump bigamije kugabanyirizwa imisoro ndetse no gushyiraho amasezerano y’imikoranire atabangamira inyungu z’ubucuruzi bwa Amerika.
Ibihugu birenga 75 byasabye ibiganiro na Amerika, u Buyapani na Koreya y’Epfo byo byamaze kohereza amatsinda muri Amerika, ndetse Trump yaciye amarenga, avuga ko n’u Bushinwa bushobora kuganira na Amerika kuri iyi ngingo.Kugeza ubu, Amerika ni igihugu cya gatatu cyakira ibicuruzwa byinshi byakorewe mu Bushinwa, bingana na 14% by’ibyo u Bushinwa bwohereza mu mahanga.