Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’abafatanyabikorwa bazo, zatangaje ko zigaruriye uduce umunani twari mu maboko y’umutwe wa M23, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Iyi ntambwe yagezweho nyuma y’imirwano ikaze imaze iminsi itatu muri Chefferie ya Buhavu, Teritwari ya Kalehe, aho ingabo za Leta zagabye ibitero bikomeye ku birindiro bya M23.
Amakuru atangwa na Sosiyete Sivile yo muri Kalehe agaragaza ko uduce twafashwe na FARDC turimo: Remera, Bushaku ya mbere n’iya kabiri, Nyabarongwa, Mwami wa Idjwi, Chizi, Lumbishi, Igali, Bishaka, Shanje, Chambombo, Kafufula na Katale.
Nubwo ibi bitero byashoboye gusubiza uduce twari twarafashwe, imirwano iracyakomeje cyane cyane nyuma y’uko M23 ibonye ubufasha bw’Ingabo bivugwa ko zaturutse ku kibuga cy’indege cya Kavumu.
Ibikorwa bya gisirikare muri aka gace biracyakurikirwa n’impungenge z’umutekano muke ndetse n’ingaruka ku baturage basanzwe batuye muri ibyo bice.